Abakobwa ba Obama bahinduye imyambarire bakira Papa Francis

Yanditswe: 23-09-2015

Uruzinduko rwa Papa Francis muri Amerika rwatumye abakobwa ba Obama, Malia na
Sasha basiba ishuri kugirango baze kujya kumuha ikaze ndetse banikubita agashyi bahindura imyambaro bari basanzwe bamenyereweho yo kwambara amakanzu cyangwa se amajipo magufi cyane noneho bagerageza kwambara amajipo agera hafi munsi y’amavi, iyo myambarire ikaba yarashimwe na benshi kurusha iyo bajyaga bambara.

Ibi byatangaje abasanzwe babona abakobwa ba Obama kuko mu myambarire yabo batamenyereweho kwambara amajipo maremare nk’ayo bari bambaye uwo munsi

Papa Francis yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa kabiri w’iki cyumweru akaba yarakiriwe mu buryo bukomeye nk’umushummba wa Kiliziya by’umwihariko umuryango wa Obama ukaba waramugagararije urugwiro rudasanzwe.

Mu kugaragaza ko koko aba bakobwa bamaze gukura bari bambaye nk’abantu bakuru mu buryo bwiyubashye bashimwe na benshi dore ko n’igihagararo cyabo cyerekana ko bamaze kuba abakobwa bakuru basobanukiwe n’ibyo bakora.

Papa Francis yasuye US nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri Cuba, ndetse akaba ariwe mupapa wa mbere uri buze kugeza ijambo kuri congres ya Amerika.

Source : Dailymail
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe