Célia Šašić yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore i Burayi

Yanditswe: 28-08-2015

Célia Šašić wo mu Budage niwe watowe kuba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru w’umugore ku mugabane w’Iburayi mu mwaka w’imikino wa 2014/2015.

Celia yakira igikombe

Celia wakiniraga FFC Frankfurt, ariko ubu akaba yaramaze gusezera mu mupira w’amaguru, yakurikiwe na Amandine ukinira Olympic Lyonnais yo mu Bufaransa naho ku mwanya wa gatatu hakaba haje Dzsenifer Marozsán nawe ukinira ikipe ya FFC Frankfurt yo mu Budage.

Celia wahoze akinira FFC Frankfurt, yasezeye umupira w’amaguru mu kwezi gushize kwa Nyakanga, yashyizwe ku mwanya wa mbere n’itsinda ry’abanyamakuru bagera kuri 18 b’abanyamwuga mu gushyigikira umupira w’abagore.

Umwaka washize iki gikombe cyari cyatwawe na Nadine Kessler nawe wo mu Budage naho mu mwaka wa 2013 cyikaba cyari cyatwawe na Nadine Angerer.

Celia akina umupira

Usibye icyo gihembo yahawe, Celia yahawe ibindi bihembo bitandukanye ari ibyo ku giti cye ndetse no gufasha ikipe yakiniraga gutwara ibihembo bitanduklanye birimo igikombe cy’isi cy’abagore na Frauen- Bundesliga.

Mu buzima bwe Busanzwe Celia nubwo akinira Ubudage afite inkomoko muri Cameroon kuko papa we ariho avuka naho nyina akaba ari umufaransa gusa kuri ubu bose babarirwa mu Budage bakaba banafite ubwenegihugu bw’Ubudage.

Source : Uefa.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe