Moderi ya karahanyuze

Yanditswe: 10-05-2014

Kwambara si ibya vuba ; n’aba kera bari bazi kurimba. Model y’iki cyumweru yahimbwe igendeye kuri imwe mu myabarire y’abo mubihe bishize nko muri za 70 cyangwa 80. Gusa ikoranye ubuhanga butuma inigiramo ishusho y’ibigezweho kuri ubu. Iyi model iroroheje irarimbitse kandi iracyeye. Ni umwambaro ukubiye hamwe n’ imirimbo nyafurika ndetse n’iya kizungu.

Model muri rusange igizwe n’ishati kugice cyo hejuru ndetse n’ijipo ku cyo hasi.
Ishati ifite col mao, ni ngufi mu burebure kandi n’amaboko yayo ni magufi, ahagaze kandi abyimbye ku rutugu hagasozaho bande ifashe kandi izengurutse ukuboko. Iyi shati idoze mugitamabaro ya cotton y’umukara ibengerana kandi ikomeye.

Ijipo idoze mu gitamabro cya lain y’umweru. Ni ijpo yo mu bwoko bumenyerewe kwitwa duruwate (droite). Ni ukuvuga yegereye kuva munda , mu matako kugera aho igarukiye ; ari nabyo bituma yongerwaho fanti (fente )cyangwa se na none pasura ahagana imbere kuruhande ; kugira umuntu abashe gutambuka. Ariko nanone muburyo bwo kuyongerera n’ishusho isamaje.

Byumwihariko amabara yumweru n’umukara arajyana ariko niba ushaka ko birushaho kugaragara neza ni byiza ko uhitamo ibyo ujyanisha by’ibara ritandukanye kugirango buri cyose kigaragare cyisanzuye ku giti cya cyo. Urugero ni nk’izo nigi zigaragara ku ifoto. Zifite ibara ryumutuku. Zikozwe mu masaro y’ibiti, naho urudodo ruhuza amasaro manini rukozwe namasaro ya plastic nabwo amabara atandukanye yerurutse.

Inkweto n’isakoshi ni ibintu bitegekana mumategeko yo kurimba. Uko ari bibiri biragengana. Niba ushaka isakoshi nto yo muntoki wayitwaza gusa ari uko wambayeho inkweto ndende kandi zifunze. Niba ushaka inkweto zo hasi ni byiza gufata isakoshe nini yaba ifite umushumi mugufi cyangwa muremure. Amabara y’isakoshe n’ayinkweto nibyiza ko yaba umukara.

Ushobora kwisiga umutuku ku munwa ndetse mwinshi rwose ariko ntugire ibindi ushyiraho birenze gusokoza ingohe no kwisiga amavuta ayaga. (ibuka kuyasiga n’ibindi bice byose by’umubiri bigaragara hanze kuri iyi model : amagaru n’amaboko) Puderi yihorere.

Ushobora kwisiga vernis yumutuku cyangwa y’umukara ku bayikunda.
K’umuntu ufite imisatsi itadefirije byaba byiza usokoje nka afro. No kuyindi misatsi ariko byaba byiza uko usokoje kose ariko ugasandaza imisatsi cyangwa se wana yifunga bikaba bidakomeje cyane.keretse ku bantu bafite nanone umusatsi muremure cyane aho ashobora gusokoza shinyo yihariye izwi ku izina rya “queue de cheval.

Kanda hano ubone nimero z’uwayikoze

Moderi yahimbwe kandi yanditswe na Colombe Tel 250 722120012

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe