Uko imikino irikugenda mu gikombe cy’isi cy’abagore muri CANADA
Nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi yashize ko igikombe cy’isi mu bari n’abategarugori cyatangiye kuwa GATANDATU tariki ya 06/06/2015. Imikino ikaba ikomeje kugenda iba tukaba tubakurikiranira umunsi kumunsi uko iyo mikino igenda iba .
Kuri ubu rero tukaba tugiye kubagezaho uko imikino imaze kugenda iba yagenze ndetse nuko amakipe yose hamwe muri rusange ari kwitwara nubwo harimo amwe mu makipe ahagarariye umugabane wa afrika atarabashije kwitwara neza nubwo imikino yo igikomeze aha turavuga nk’ikipe y’igihugu ya cote d’ivoire ubwo yahuraga nabadage yaratsinzwe ibibtego byose 10-0 ariko hakabamo n’andi agenda yitwara neza yo kuri uyu mugabane w’afrika nkaho ikipe y’igihugu ya Cameroun yaraye inyagiye ikipe ihagarariye Ecuador ibitego byose 6-0.
Dore rero uko imikino yose yagenze aho bigeze aha bakina mu matsinda bagiye baherereyemo :
Muri groupe A :
- Canada 1-0 China
- New zeland 0-1 Netherlands
Muri groupe B :
- Norway 4-0 Thailand
- Germany 10-0 Cote d’ivoire
Muri groupe C :
- Cameroun 6-0 Ecuador
- Japan 1-0 Switzeland
Muri groupe D :
- Sweden 3-3 Nigeria
- USA 3-1 Australia
Kuri uyu munsi Tariki 09/06/2015 hakaba hateganyijwe imikino yo mu matsinda yarasigaye Atarakina harimo ndetse n’ibihugu byibihangange .
Dore uko imikino uyu munsi iteganyijwe ndetse n’amasaha iberaho kuburyo ubonye ufite umwanya wanayireba :
Muri groupe E :
- Spain vs Costa Rica Saa yine z’ijoro(22h00’)
- Brazil vs Korea Republic Saa saba z’ijoro (01h00)
Muri groupe F :
- France vs ENGLAND Saa moya z’ijoro (19H00’)
- Colombia vs Mexico Saa yine z’ijoro (22h00’)
Source : www.fifa.com