Umukecuru w’imyaka 99 yasoje amashuri ye ya kaminuza

Yanditswe: 07-06-2015

Mu gihe hari bamwe baba bumva batakigeze ku nzozi zabo kubera bageze mu kigero cy’imyaka runaka, ku mukecuru Doreetha we siko bimeze kuko ku myaka iri hafi ijana yasoje amashuri ye ya kaminuza mu rwego rwo gusohoza inzozi yari yaragize kuva akiri muto.

Doreetha w’imyaka 99 yasoje amasomo ye muri kaminuza ya Canyons akaba yaratwe umwete n’abuzukuru be.

Umuhungu w’uwo mukecuru yavuze ko mama we yahoraga afite inzozi zo kuziga kaminuza dore ko yari afite agahinda ko kuba yarabuze uruhushya rwe rwo gutwara imodoka.

Abayobozi b’ishuri uyu mukecuru yigagamo bavuga ko yahuraga n’ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye no gukoresha mudasobwa no kutibona mu bandi banyeshuri dore ko abanyeshuri biganaga bari hagati y’imyaka 18 na 24.

Ubwo batangaga impamyabumenyo ku banyeshuri basoze amasomo yabo, Doreetha ya baye ummwe mu banyeshuri bakoze cyane

N’ibyishimo byinshi Doreetha yagize ati : “ ubu mfite imyaka 99. Nagez ku cyo nifuzaga kugeraho, inzozi zanjye zibaye impamo”

Ubwo yabazwaga inama yatanga ku bakiri bato Doreetha ayagize ati : ‘ntugacike intake, bikore. Ntukareke hari umuntu uguca integer, ahubwo jya uvuga uti ngiye kubikora kandi ubikore ku bwawe”

Source : madamenoire.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe