Dore ibintu by’ingenzi bikwiye kuranga umukobwa ukijijwe

Yanditswe: 06-06-2015

Hari imwe mu myitwarire y’ingenzi ikwiye kuranga umukobwa w’umukirisitu niyo tugiye kurebera hamwe kuko hari ubwo ubona umukobwa runaka bakakubwira ko ari umukirisitu cyangwa umurokore nkuko bikunze kuvugwa, ariko wakwitegereza ugasanga ntaho atandukaniye n’abapagani

Gukunda imana ; umukobwa ukijijwe aba agomba kugaragaza ko akunda imana kandi ayubaha muri byose,akayikorera mu buryo bugaragara,ajya mu nzu y’imana gusenga,yubahiriza gahunda z’itorero asengeramo uko ashobojwe, agaragaza ingeso nziza ziranga umukirisitu uhamye,mbese abamubona bakabona ko akijijwe koko.

Kwiyubaha ; iyo umukobwa akijijwe by’ukuri ariyubaha mu buryo bwose abantu bose bakabibona,haba mu mvugo,mu bikorwa, mu myambarire n’ahandi hose hagaragarira ko umuntu yiyubaha.Iyo rero yiyubashye we ubwe,aba yubashye n’Imana kuko yanga abayikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose.

Kwirinda ibigare by’abapagani ; nta mukobwa ukijijwe kandi wubaha imana ugendera mu bigare by’abatizera baba abkobwa cyangwa abahungu kuko bashobora kumubera ikigusha nawe akaba yava mu byizerwa. Aba agomba kwirinda cyane bene abo kugira ngo batamuyobya agata inzira y’agakiza.

Kwirinda ibiganiro bipfuye n’imvugo nyandagazi, ubusanzwe mukobwa muzima ntaba agomba kurangwa n’imvugo nyandgazi cyangwa magambo apfuye ariko noneho iyo bigeze kuri wawundi wubaha imana we biba icyaha gikomeye imbere y’uhoraho kuko bibujiwe kuvuga amagambo adahesha Imana icyubahiro nkuko ijambo ry’imana ribivuga.

Kwirinda urukururano rw’abasore ; umukobwa wakiriye agakiza akaba azi neza ko ubusambanyi ari icyaha gikomeye Imana yanga urunuka,ntaba akwiye kwirirwa akururana n’abahungu kugira ngo batamugusha muri icyo cyaha.

Gukundana n’umuhungu usenga ; ni byiza ko umukobwa wubaha imana atemera gukundana n’umuhungu udasenga cyeretse nibura yemera gukizwa,kuko abaye atazi Imana ashobora kumushora mu ngeso mbi z’abakundana z’urukundo rw’abapagani cyangwa akaba yamugusha akava mu byizerwa .

Ibi byose nibyo by’ingenzi biba bikwiye kuranga umukobwa usenga kandi wubaha Imana kugira ngo agaragare nk’imunyangeso nziza ndetse ibyo akora byose bibe ibihesha izina ry’Imana icyubahiro kuko gugira ingeso nziza ni ko kwera imbuto k’umukirisitu nyawe ku buryo abakubona bose baba abizera n’abatizera babona itandukaniro ryawe n’abandi bakobwa batazi Imana.

MUKANZIZA Pascasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe