Igikombe cy’isi cy’abagore kiratangira kuri uyu wa gatandatu

Yanditswe: 05-06-2015

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Kamena 2015 haratangira igikombe cy’isi cy’abagore. iki gikombe kikazabera mu gihugu cya Canada aho kizamara igihe kingana n’ukwezi. muri iki gikombe hakaba harimo amakipe 24 avuye ku migabane itandukanye.

Kuri ubu, amakipe azaba ari 24 bitandukanye na mbere kuko yabaga ari 16 gusa. ayo makipe akaba agabanyije mu matsinda atandatu aho buri tsinda ririmo amakipe ane.Iki gikombe kizabera mu mijyi itandatu ingana n’amatsinda y’aya makipe. Iyi mijyi ni Ottawa, Montreal, Vancouver, Moncton, Winnpeg, Edmonton.

Amakipe y’ibihugu uko ari 24 aturutse ku migaabane yose. Muri Afurika haturutse amakipe 3. I burayi ho haturutse amakipe 8. Muri Asia ho haje amakipe 4 Muri Amerika y’Epfo ni amakipe 4. Naho muri amerika ya .ruguru ni amakipe 3.

Iki gikombe nacyo kiba nyuma y’imyaka ine nk’uko n’icy’abagabo kigenda. Giheruka kuba ahagana mu mwaka wa2011 aho cyegukanywe n’ikipe y’ubuyapani itsinze Ubudage ku gitego kimwe.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu nibwo hateganyijwe umuhango wo kugifungura ku mugaragaro. Uyu muhango ukazakurikirwa n’umukino ubimburira iyindi uzahuza Canada ndetse n’Ubushinwa. Tubabwire ko ari ku nshuro ya Karindwi kikazaba kibaye

Fifa.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe