Dore ibimenyetso 6 byakwereka ko umuhungu mukundana agiye kukubenga

Yanditswe: 01-06-2015

Hari ibimenyetso byinshi umuhungu ashobora gukoresha mu gihe ashaka kubenga umukobwa bari basanzwe bakundana,bigasa no guca amarenga ko urukundo rwabo ruri mu marembera nubwo ataba yabyeruriye umukunzi we.

Mukobwa nubona ibi bimenyetso bikurikira uzahere ko umenya ibigiye kuba :

Kukwima umwanya : iyo umuhungu nta gahunda akigufiteho mu rukundo umubwira ko umukeneye akagusubiza ko afite ibyo ahugiyemo kandi ko nta mwanya afite wo kuganira nawe. Iki ni kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umuhungu mukundana arimo agenda akwikuraho buhoro buhoro kandi ko nta mwanya wo kugutaho afite.

Kugabanya kukuvugisha :umuhungu ugiye kuva muby’urukundo mwari mufitanye,iyo muganira wumva adashaka kukuvugisha cyangwa kuvuga menshi kandi atari ko yari asanzwe. Wamuhamagara ukumva akwitabye atabishaka kandi agahita akubwira ko hari ibyo arimo,rimwe na rimwe akakubeshya ko ari buze kukuvugisha nyamara bikarangirira aho, ugategereza ugahebaumunsi ukira undi ugataha.

Kukubwira nabi : ikizakubwira kandi ko umuhungu nta rukundo akigufitiye,usanga iyo muvuganye asigaye akubwirana umunabi,agushiha,ubundi ukumva ashaka no kugutuka ugasigara wibaza icyo waba waramukoreye gituma avugana umujinya. Kandi iyo umubajije ikibimutera ntabura ibyo yitwaza bidafite aho ihuriye,ugasanga akubwiye ko afite ibibazo, ko yumva adashaka kuvuga n’ibindi biterekeranye ukumva ari nko kukwikuraho.

Guhisha urukundo rwanyu :umuhungu udafite gahunda kandi usanga ahishahisha ko mukundana,mwaba muri kumwe mugahura n’abantu baziranye cyangwa babazi mwese, ntashake ko bamenya urukundo ruri hagati yanyu. Bamwe baba basanzwe bazi ko mukundana nabo atangira kujya abereka ko mutakiri kumwe, akanabahakanira ko mukundana kandi akabikora rwihishwa wowe ntakwerurire

Kwanga ko hari aho mujyana : iyo mwari musanzwe mugendana kenshi, mugasohokana, mugasura abantu mujyanye atangira kujya yijyana cyangwa agashaka undi bajyana utabizi, iyo atarabona undi umukobwa agusimbuza ashaka umuhungu mu nshuti ze bajyana.

Kuguhisha : iyo wari usanzwe ubona akubwira buri kimwe mu mabanga ye bwite, haba imishinga afite cyangwa igitekerezo runaka mukakijyaho inama, atangira kubiguhisha akajya akora ibye rwihishwa ntacyo akubwiye, wanagira icyo ubimubazaho akakubwira ko bitari ngombwa ko ubimenya .

Mugihe ubonye ibimenyetso nkibi utari usanzwe uzi ku muhungu mukundana kandi wamubaza impamvu yahindutse ntayikubwire ahubwo ukabona kumubaza ni ukumubangamira, uzamenye ko ariyo nzira yo kukwanga ko atakigufata nk’umukunzi wawe kuko abakundana by’ukuri, bafite gahunda ntibarangwa n’ibi twavuze.

MUKANZIZA Pascasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe