Mu Rwanda haje uburyo bwo kugura ibikoresho byo mu rugo kuri interineti

Yanditswe: 26-05-2015

Kuri ubu mu Rwanda ushobora kugura ibikoresho byo mu rugo ukoresheje ikoranabuhanga rya interineti. Ubu bucuruzi bukaba bwaratangijwe na sosiyeti yitwa GET IT Rwanda. Ibi bije nyuma yaho abantu bari bamenyereye kugura imyenda kuri Kaymu, no gutumiza ibiryo kuri hellofood, ariko nkuko umuyobozi wa Get it abisobanura ushobora no gutumiza ibikoresho byo mu rugo birimo ibiribwa bitajya muri frigo n’ibindi ukoresheje interineti.

Asobanura imikorere ya GET IT, umuyobozi wayo Lauren yagize ati : “Iyi sosiyeti yitwa GET IT ikaba icuruza ibintu bitandukanye yifashishije umuyoboro wa Internet. Abantu bareba ibyo bakeneye mu byo dufite ubundi bakatwoherereza ubutumwa maze natwe tukabibagezaho ku buryo bworoshye kandi bwihuse” Iyo ubabwiye ibyo ukeneye babikugezaho umunsi ukurikira. Iyo uri muri Kigali wishyura amafarnaga 900 yo kubikugezaho n’aho iyo wishyuye mbere ukoresheje Mobile money wishyura amafaranga 500.

Lauren , Umuyobozi wa Get It Rwanda hagati y’abo bakorana

Lauren yarongeye ati : “Dufite ibicuruzwa byinshi bishoboka biboneka ndetse binakenerwa mu Rwanda. Muri stock yacu wahabona ibyo wifuza byose bijyanye n’amahitamo yawe. Ku bijyanye n’imbuto, imboga ndetse n’amagi duhora dufite ibishya kandi kubera ko buri munsi tujya ku isoko kubahitiramo imbuto, imboga ndetse n’amagi bikimeze neza ku buryo bitabatera ibibazo igihe mwaba mubiriye”

Lauren yashinze iyi sosiyete nyuma yo kujya ahura n’ibibazo byo guhaha akamara umwanya azengura mu maduka kandi ntabone ibyo ashaka abona ko bishobora kuba ari ikibazo cyugarije abantu benshi kandi gishobora gushakirwa umuti, niko gutangiza Get it Rwanda.

Get it niryo soko rya mbere ricuruza ibikoresho byo mu rugo binyuze kuri interneti mu rwanda . Bakaba bizeye ko bazakemura ibibazo bya benshi byo guhaha kuko usanga n’ibiciro byabo bitari ku rwego rwo hejuru nkuko umuyobozi wa Get it abivuga.

Yagize ati : “Buri gihe tugerageza kugurisha ku biciro biri hasi cyane. Niwitegereza uzasanga ibiciro byacu bidatandukanye n’ibyo ku masoko asanzwe. Nk’ibiribwa birimo amafu, imbuto, imboga n’ibindi usanga bigura kimwe no ku masoko nka Kimironko cyangwa se Kicukiro. Rimwe na rimwe uzatungurwa no kubona hari ibyo ducuruza ku giciro cyo hasi ugereranyije n’amasoko asanzwe.”

Nubwo bikigoranye kuko get aribwo ikiri gutangira, Laren ahamya ko bizeye kuzazamuka kandi bagatanga ubufasha bukenewe ku banyarwanda mu rwego rwo kuzigama umwanya abantu bamara mu masoko bajya guhaha, kandi nabo biteze kuzabonamo inyungu.

Lauren ati : “Amahirwe tubona mu Rwanda ni menshi. Tubasha gufasha abantu kumenyera guhaha bakoresheje internet ndetse tukaba dufite ubushobozi bwo kubona ibicuruzwa byinshi bishoboka bikorerwa mu Rwanda.

Kuri ubu biracyagoye kubona ahantu turangurira hahoraho. Gusa, turimo turateza imbere umubano n’abantu benshi bakora ibintu bitandukanye dukeneye kandi turimo turabona biri kubyara umusaruro kandi bizanakomeza gutera imbere. »

Ushaka kureba ibicuruzwa bya Get IT Rwanda wajya ku rubuga rwabo rwa Facebook facebook.com/getitrwanda cyangwa ukabandikira kuri email yabo, getitrwanda@gmail.com. Nanone ushobore kwifashisha Twitter yabo @getitrwanda cyangwa ukaboherereza ubutumwa kuri Whatsapp number : 0782307254

Nanone, ushobora kwihitiramo ukazajya wohererezwaa ubutumwa buri cyumweru bunyuze kuri email bukwereka ibicuruzwa bafite bishobora kuboneka.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe