Umukinnyi wa film Anne Meara yitabye Imana ku myaka 85

Yanditswe: 25-05-2015

Umukinnyi wa film ndetse akaba n’umunyarwenya Anne Meara yitabye Imana ku myaka 85. Uyu mugore ni umunyamerikakazi ndetse akaba afite umugabo n’umuhungu we nabo bari muri uyu mwuga. Umugabo we yitwa Jerry Stiller naho umuhungu we akitwa Ben Stiller.

Ku ya 23 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko uyu mugore wari ufite imyaka 85 yitabye Imana. Ibi bikaba byaratangajwe n’umuryango we ariko ntibatanga ibisobanuro ku byaba byateye urupfu rw’uyu mubyeyi.

Jerry Stiller na Anne Meara bari bamaranye imyaka igera kuri 61 ndetse bakaba baranakunze gukorera hamwe cyane. Nk’uko byagiye bitangazwa, benshi bemeza ko aba bombi bari bafitanye umubano udasanzwe usumbye no gushyingiranwa kwabo dore ko bari basangiye umwuga.

Meara yavukiye mu gace ka Brooklyn ku itariki ya 20 Nzeri 1929. Yaje guhura na Jerry Stiller ahagana mu 1953 ubwo yari afite imyaka 23 naho Jerry we akaba yari afite imyaka 25. Aba bombi bakaba barahuye bakora umwuga wo gukina Film. Umukobwa wabo w’imfura Amy Stiller yavutse mu 1961 naho Ben Stiller avuka mu 1965.

Meara na Jerry Stiller bamenyekanye cyane muri film isekeje bakinnye bombi yitwa Duo Stiller. Nanone, Mera azwiho kuba yaragize uruhare muri film zitandukanye zirimo All My Children, Archie Bunker’s Place na Awekings.

Kuri ubu umuhungu wabo Ben Stiller nawe akaba ari umwe mu byamamare bikomeye cyane ku isi mu gukina za film ndetse akaba n’umunyarwenya ukomeye dore afite na Film zikunzwe cyane. Muri zo harimo Madagascar Series, Tropic Thunder, Zoolander n’izindi nyinshi.

Twababwira ko abastar batandukanye bari kugenda bohereza ubutumwa bwo gufata mu mugongo uyu muryango bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo zirimo Twitter, Facebook n’izindi.

Etonline.com
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe