Abagore bari barazahajwe n’ubukene barashimira aho Azizi Life yabakuye

Yanditswe: 15-02-2015

Abagore batari bake baboha uduseke baravuga ibigwi umushinga wa Azizi Life kuba warabakuye mu bukene ubu bakaba bamaze kwiteza imbere babikesheje imirimo bakora. Azizi Life rero ifasha abagore baboha bibumbiye mu ma koperative atandukanye , babashakira amasoko.

Umutoniwase Jeanine umuyobi zi wa Azizi Life avuga ko bakorana n’amakoperative 25 ahuriyemo n’abantu bagera kuri 500, bakaba baboha ibikomoka mu bugwegwe, nk’uduseke, amaplateau ,.. hari ababoha mu birere n’ababaza bakora imitako isanzwe.

Nkuko Jeanine akomeza abivuga abo bagore bafashwa na Azizi Life gushakirwa amasoko haba mu Rwanda ndetse no hanze, ibyo bikaba byaratumye ubuzima bwabo buhinduka cyane.

« Twatangiye dushaka abakerarugendo n’abantu baba hanze, ariko ubu dutangiye kugenda twakira abantu batugurira mu rwanda bivuze ngo ntitujya kugurisha hanze y’u Rwanda gusa.”

Tumubajije niba abona abo bagore koko barahindutse yagize ati : i : “Ubwa mbere nkibabona nabonaga barihebye, bamwe wabavugisha bakarira kubera ibibazo, ariko ubu baracyeye, bafasha abagabo babo, abapfakazi bakarihira amashuri abana babo.”

Umwe muri abo bagore uturuka mu karera ka Kamonyi yagize ati : « njye ntaramenya ubwo buboshyi utuvuta tw’umwana nadusabaga umugabo, umwenda wo kwambara nkawusaba umugabo ariko ubu nsigaye mbyigurira.

Mukandamutsa Clotilde nawe yagize ati : “Nari maze imyaka 7 ndyamye, ariko kuberako umwana wanjye yari yatsinze kandi ndwaye nahisemo kwiga kuboha ariko nabwo mbura isoko. Maze kugera muri Azizi ubuzima bwarahindutse, mbere nambaraga igisate 1 cy’igitenge ariko ubu nsigaye ngura bitatu nkadodesha iribaya, umwana nawe mwitaho nkamwambika, akiga ku buryo utamenya ko afite umubyeyi umwe. Ikintu kinkora ku mutima nuko byabashije gutuma ndera umwana wanjye nkamurihira amashuri »

Nyiraminani Florida yagize ati : “Nari ntuye ahantu habi aho bavugaga ngo twimuke, ariko kubera nabohaga byamfashije kugura ikibanza turubaka, ubu ahantu bigeze ndashima Imana nkashima na Azizi. Ubu nashyizemo sima, harimo umuriro , ndoroye inkoko za ndendo n’inka. »

Nyirabahizi Odette nawe yagize ati : “ntaratangira gukorana na Azizi nari umukene wa wundi uri nyuma y’abandi rwose pe, nahingiraga amafaranga kugirango mbeho. Mfite abana ngomba gutunga kandi nta mugabo turi kumwe. Menye azizi baduhaye isoko kuko mboha amaplateau, turakora bakatwishyura amafaranga, mbasha gukemura ibibazo byo mu rugo, ngura amatungo,…. Kwa guhingira amafaranga sinasubiyeyo, abana babona ibyo kurya, nkabona amakaye yabo,… »

Mukeshimana Speciose nawe n’ibyishimo binshi yagize ati : “ Baduhaye amafaranga ya mbere yari ibihumbi icumu na bine numva ni nk’inzozi, abana bahise batangira kwiga ndabarihira mbagurira ibyangombwa byose. Ubu mbasha kugura itungo, nabashije gushyira umuriro iwacu mu nzu,… ubu duhora dusengera Azizi ngo itere imbere amasoko aboneke »

umukozi wa Azizi ari kwakira ibihangano bimaze gukorwa

commande y’amapalato irangiye

amaherena amaze gukorwa no gushyirwaho ibirango.

Azizi Life ni umushinga udaharanira inyungu watangiye muri 2008 utangijwe na Tom MacGregor ikaba ifasha abagore bakora ubukorikori butandukanye kubona amasoko haba hanze ndetse no mu Rwanda bibumbiye mu mashyirahamwe 25 bakaba bagera kuri 500.

Astrida

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe