I Kigali yateraniye inama ivuga ku burezi ihuje ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Yanditswe: 09-02-2015

Kuri uyu wa mbere i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri iri kwiga ku burezi aho abayobozi bo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagiye gufata ingamba z’uburezi muri 2015

Iyi nama yateguwe na UNESCO ku bufatanye na gahunda y’uburezi kuri bose( Education for All) , bakaba bari gusuzuma intambwe iyo gahunda yagezeho kuva bashyiraho intego muri 2000 ndetse n’imbogamizi basigaranye zatumye batagera kuri izo ntego.

Ubwo hatangizwaga iyi nama umuyobozi wungirije wa UNESCO Qian Tang yavuze ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, abana batari mu mashuri bagera kuri miliyoni 30 kandi 54% byabo bakaba ari abakobwa

Tang yagize ati : “Inshingano yacu ni ukugira uruhare ruharagara mu gufasha aka gace kugirango gahunda ya 2015 y’uburezi igere muri gahunda ya 2015 y’ikigo cy’isi cy’ubukungu ( World Economic Forum)

Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu myaka 20 ishize bakoze uko bashoboye kose mu guteza imbere uburezi cyane cyane bashyiraho uburezi ku bana b’abakobwa ndeste n’ab’abahungu, bitandukanye na mbere aho abana b’abakobwa bari bake mu mashuri.

Ministri w’uburezi Silas Lwakabamba yatangarije abitabiriye iyo nama ko mu Rwanda uburezi bw’abana b’abakobwa mubaze gutera intambwe igaragara cyane cyane mu mashuri abanza. Mininstri w’uburezi kandi yagarutse ku ireme ry’uburezi avuga ko hakenewe kurushaho kujya imbere.

Ministri w’uburezi yagize ati : “ Dukeneye kurenga gushaka ireme ry’uburezi tukubaka ubumenyi buzafasha abanyeshuri mu buzima bwo hanze”

Mu Rwanda gushora imari mu burezi byagabanije umubare w’abana bataga amashuri aho umubare wavuye kuri 14,6% muri 2002 ukagera kuri 1,3% muri 2012.

Julia Gillard wahoze ari ministri w’intebe wa Australia ubu akaba ayobora ikigo gishinzwe uburezi Global Partnesrhip Education ( GPE ) yavuze ko guverinoma zitandukanye zitagenera uburezi igice kigaragara cy’ingengo y’imari yazo bityo bikaba bidafasha ku kugera ku ntego yo kugeza uburezi kuri bose mu ntego z’ikinyagihumbi.

Yagize ati “Twifuza kubona za guverinoma zigenera uburezi nibura 20% y’ingengo y’imari yazo”.

Julia yashimiye cyane u Rwanda ku kuba ari kimwe mu bihugu bicye byabashije kwegera cyane iyo ntego, dore ko mu mwaka 2013 uburezi bwatwaye ingengo y’imari igera kuri 19%.

Iyi nama yitabiriwe n’abashinzwe uburezi, abaministri b’uburezi ndetse n’ababugiramo uruhare bo mu bihugu birenga 10 by’Afurika no hanze yayo baturuka mu bigo bifite uburezi mu nshingano.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe