Angelique Kidjo, yahawe igihembo muri Grammy Awards agitura abagore b’abanyafrika

Yanditswe: 09-02-2015

Mu ijoro ryo ku cyumweru nibwo muri Amerika yatanzwe ibihembo bya Grammy Awards bihabwa abanyamuziki bahize abandi muri muzika. Mu bihembo bitanduknye bitangwa, umunyafrika Angelique Kidjo yegukanyemo igihembo gihabwa umuhanzi wakoze Album nziza ku isi “Best World Music Album”, akaba yahise agitura abagore b’abanyafrika bose.

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Benin yagize ati : “iyi Album nyituye abagore bose b’abanyafrika ku bw’ubwiza bwabo no koroherana, abagore b’abanyafrika muri beza”
Angelique yarongeye ati : “ Kuri jye umuziki ni intwaro y’amahoro, igomba gukoreshw amuri iyi minsi. Abanyamuziki dufite uruhare runini mu kugarur amahoro kuri iyi si”

Album ya Angelique yegukanye icyo gihembo yitwa Eve, imuhesheje igihembo cya kabiri muri Grammy Award kije gikurikiye ikindi gihembo yegukanye muri 2008 mu kiciro cya Best Contemporary World Music album.

Angelique w’imyaka 54, asanzwe azwi cyane kubw’akazi akora mu mushinga wita ku ihindagurika ry’igihe, ndetse no gufasha umugabane w’Afrika mu kiciro cy’ubuzima cyane cyane muri Afrca y’uburengerazuba aho Ebola yaciye ibintu.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 57 kuva mu mwaka w’1958 ubwo byatanzwe ku nshuro ya mbere. Grammy Awards ni ibihembo bitangwa ku banyamuziki babaye indashyikirwa ku isi yose mu byiciro bitandukanye.

https://www.youtube.com/embed/CTgj_myK3qk?rel=0&showinfo=0
Angelique Kidjo asobanura iby’album ye.
http://www.youtube.com/embed/vcLMjkWPJaY?rel=0&showinfo=0
ikiganiro n’abanyamakuru amaze guhembwa

Source : yahoo.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe