Papa Francis yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore

Yanditswe: 07-02-2015

Kuri uyu wagatandatu Papa Francis yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore ryaba iryo mu rugo ndetse n’ibikorwa byo kubakata imye mu myanya ndagabitsina yabo, aho yavuze ko iryo ari iteshagaciro rikwiye kurwanywa.

Papa Francis yagize ati : “ bakorerwa ubucakara butandukanye, harimo gucuruzwa, gukebwa bimwe mu bice ndangagitsina,… ibyo byose biradusaba kubihagurikira tukabirwanya” Ibyo yabivugiye mu nama y’I Vatican y’umuco yavugaga ku birebana n’abagore.

Nkuko Umuryango w’abibumbye ubitangaza, million zirenga 140 z’abakowa n’abagore baba barakorewe ikatwa ry’imwe mu myanya ndangagitsina, ibi bikaba bikorwa cyane cyane muri Afrika no mu burasirazuba bwo hagati.

Si ku kibazo cyo gukatwa imyanya ndagagitsina Papa Francis yavuzeho gusa, kuko yagarutse cyane no ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu ngo.
Mu minsi ishize Papa Francis yahuye n’umukobwa w’umutaliyanikazi babaze nyuma yuko umusore w’inshuti ye amumenyeho aside mu maso kuko yari yamwanze.

Papa Francis yashimangiye ko ashaka ako abagore bagira umubare munini w’abayoboke ba Kiliziya Gaturika, gusa ntiyigeze avuga ku bijyanye no kuba batemerera abagore kuba abapadiri mu gihe mbere yaho bwo yari yatangaje ko inzugi zifunze kuri bo.

Umushumba wa Kiliziya yabwiye abari bitabiriye iyo nama ko yifuza ubwitabire bw’abagore cyane kandi ko abagore bagiye guhabwa inshingano zituma nabo bakora umurimo w’Imana aho mu madiyoseze hazajya yashyirwa abagore benshi bigisha iyobokamana.

Mbere yahooFrancis yari yatangaje ko agiye kwemerera ababikira n’abandi bagore bakorera Imana imyanya iri hejuru muri Vatican kuko usanga yarihariwe n’abagabo gusa.

Source : Torontosun.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe