Umuryango wiyomoye kuri kiliziya Gaturika ufite abapadiri b’abagore 165

Yanditswe: 06-02-2015

Umuryango w’impirimbanyi ziharanira ko abagore b’abagatorika bagira uburenganzira bwo kugirwa abapadiri ARCWP (Association of Roman Catholic Womenpriests) ukomeje ibikorwa byawo byo kotsa igitutu Kiliziya Gaturika, aho bayisaba kureka abagore nabo bakaba abapadiri, bakaba bamaze guha ubupadiri abagore bagera ku 165.

Nubwo muri Kiliziya Gaturika abagore batemerwe kuba abapadiri, bamwe mu bagore biyomoye kuri kiliziya bakomeje kwamagana uburyo Kiliziya Gaturika itemerera abagore kuba abapadiri.

Intego zabo bagore ni uguhatira Kiliziya Gaturika kwemera uburinganire bakareka abagore bakaba abapadiri.

Kuva mu 1990 insengero zimwe na zimwe zatangiye gushyiraho abagore b’abapadiri, abashumba,… Amwe muri ayo madini n’amatorero avugwa harimo abaluteri( Lutherans), abametodiste, abababatista,…

Mu minsi ishize umugore wa mbere mu itorero ry’abangilikani yahawe Ubusenyeri, ibi bikaba ari bimwe mu byo Roman Catholic Church yiyomoye kuri Kiliziya Gaturika yifuza kugeraho dore ko muri Amerika abakilistu bagera kuri 68% bemeranya n’ibyo byifuzo.

Umwe mu bagize umuryango ARCWP wamaze guhabwa ubupadiri muri 2008 witwa Sevre Duszynska, yagize ati : “ ntekereza ko ibyo ari ivangura rishingiye ku gitsina. Aho kudutera ubwoba ( Kiiziya Gatolika) bari bakwiye kutwegera tukaganira”
Kuri ubu abagore bamaze guhabwa ubupadiri na ARCWP bagera ku 165 kuva muri 2002.

RCWP ni umuryango udaharanira inyungu ukomoka ku bagore bahawe ubupadiri mu 2002 watangijwe na Musenyeri Rómulo Antonio Braschi, witandukanyije na Kiliziya gatolika.

Source : Takepart.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ndi umubyeyi w’imyaka 50 ans nkunda urubuga rwanyu, kandi ibyo mutugezaho bijyanye no guteka ndetse n’imyambarire birashimisha cyane, kuko nkunda guteka ndetse no kwambara neza.
    Ibibazo nari mfite : 1. Ni kijyanye ni mirire.
    Nababwiye ikigero ngezemo, nakoresha iryo imeze ite kugirango mbasha guhangana ni byuririzi by’imyaka ?

    2..Ni kijyanye ni myambarire.
    Ndi muremure mfite taille nto mungire inama yibyo na kwambara.

    Merci baucoup.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe