USA : Bwa mbere umusilamukazi yayoboye isengesho mu musigiti

Yanditswe: 04-02-2015

Muri Amerika muri leta ya Los Angeles kuwa gatanu ushize abagore b’abasilamu bateraniye musigiti ari bo bonyine ukaba ariwo musigiti wa mbere uzajya usengerwamo n’abagore gusa muri Amerika ndetse n’isengesho rikazajya riyoborwa n’umugore.

Hasna Maznavi na Sana Muttalib batangije igitekerezo cyo gushyiraho umusigiti w’abagore gusa akaba ari nabo bayobozi bawo bavuga ko bakurikije urugero rw’abagore bagize uruhare mu gutangiza idini ya Islam.

Muttalib usanzwe ari umunyamategeko yagize ati : “ abagore bari barabujijwe amahirwe ku bindi bintu abagabo bagiraho amahirwe. Ndatekereza ko iyi ari intambwe ya mbere mu gukemura ibyo bibazo”

Maznavi usanzwe ukora filimi yavuze ko gushyiraho ahantu hihariye ku bagore ari kimwe mu biranga amateka ya Islam aho usanga bikorwa cyane mu Bushinwa, muri Yemen no muri Syria. Muri leta zunzwe ubumwe za merika ho bisanzwe bimenyerewe ko habaho kuvangura ibitsina mu misigiti aho abagore basenga batandukanye n’abagabo kandi bari mu musigiti umwe.

Abagore bagera ku 100 nibo bitabiriye isengesho ku wa gatanu ushize. Edina Lekovic, umugore ushinzwe gushyiraho gahunda muri Islam niwe wayoboye isengesho.

Abagore benshi berekanye uburyo bishimiye iryo sengesho rya mbere bandika ku mbuga nkoranyamabaga za twitter amagambo yuzuye ibyishimo batewe no kuba babonye uburenganzira bwo kwidagadura no kwiyoborera amasengesho ariko abandi bakabasubiza babaza ikinyabupfura kiri mu kuba umugore yayobora isengesho mu gihe ari ibintu bisanzwe bimenyerewe ku bagabo gusa.

Hagati aho Muttalib avuga ko bashyizeho gahunda nyinshi zizagera no ku bagabo ariko ko amasengesho yo muri uwo musigiti azajya yitabirwa n’abantu b’igitsina gore n’abana b’abahungu bari munsi y’imyaka 12 gusa

Muttalib yagize ati : “ Ibi bisa nuko twashyiraho ishuri ry’abagore gusa, twashakaga gushyiraho umwanya uzajya uhuza abagore bakaganira ku bibazo byihariye bahura nabyo”

Iki gikorwa kandi na none gishaka gushyiraho itandukaniro no mu yindi misigiti isanzwe aho nta mugore usanzwe agira umwanya wo kuyobora isengesho mu musigiti.

Maznavi yarongeye ati : “ biragoye kuba umugore yagera kuri Imam nyuma y’isengesho. Ibyo nibyo dushaka gukemura rero ngo umugore wese yumve ko yisanzuye kandi ko abifitemo uruhare”

Abayobozi b’uyu musigiti bavuga ko igitekerezo cyabo kitari uguhangana n’indi misigiti isanzwe ko ahubwo bifuza ko aho hantu haba ubwuzuzanye n’indi misigiti.

Kuri ubu iryo tsinda ry’abagore zizakomeza kujya rikora isengesho ryihariye rya buri kwezi bakaba bifuza ko no mu yindi mijyi byazagerayo nabo bakajya bagira umwanya wo guhura bagasenga ukwabo.

Byakuwe kuri thewashingtonpost.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe