Kwambara impeta mu ino ko bivugwaho byinshi, ukuri ni ukuhe ?

Yanditswe: 03-02-2015

Kwambara impeta mu ino ntibikunze kuvugwaho rumwe mu muco nyarwanda aho usanga buri wese aguha ubusonuro bwe bitewe n’imyumvire ye. Dore ubusobanuro bamwe mu banyarwanda batanga ku kwambara impeta mu ino.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko kwambara impeta ku ino bisobanuro ko uba uri indaya ariko wababaza ibihamya ugasanga ntabyo bafite bifatika.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati : “Umukobwa n’umugore wambaye impeta mu ino buri gihe mubonamo uburaya, nta mukobwa wiyubashye ujya wishyiraho imirimbo nk’iriya y’amafuti”

Undi mugore twaganiriye ufite imyaka 37 nawe yagize ati : “ nsanzwe ntakunda imirimbo ariko kwambara impeta ku ino byo mbona ari imirimbo y’abana b’abadolescentes ( abangavu). Kubona umuntu mukuru ungana nkuko ngana uku yambaye impeta mu ino mba mbona ari ukwitesha agaciro”

Umwari Ange ni umukobwa w’imyaka 21 avuga ko akunda kwambara impeta mu ino iyo yambaye inkweto zifunguye kandi nta kindi kibyihishe inyuma usibye kuba abikunda gusa.

Nubwo mu muco w’abanyarwanda kwambara impeta mu ino abenshi babiha ubusobanuro bubi hari ibihugu bifata kwambara impeta mu ino nka kimwe mu biranga umuco wabo. Urugero nko mu Buhinde umugabo yambika umugore we impeta mu ino rikurikira igikumwe nk’ikimeyetso cy’urukundo ( bakaba babyita “bichiya” mu muco w’abahindu), kwambika umugore impeta ku ino bikaba igihe gikomeye mu bice bigize ubukwe bw’abahinde.

Nkuko bamwe mu bambara impeta ku ino babivuga kuba umuntu yambaye umurimbo runaka ntibikwiye ko wahita ushingiraho umwita indaya kuko akenshi usanga abambara iyo mirimbo bafite izindi mpamvu zitari uburaya nko kuba akunda uwo murimbo, kuba ufite icyo usobanuye kuri we nkuko twabibonye mu muco w’abahinde,…
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe