Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afrika basangijwe uko u Rwanda rurwanya SIDA

Yanditswe: 01-02-2015

Mu nama yahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afrika bibumbiye mu muryango wo kurwanya SIDA (OAFLA), Jeannette Kagame yasangije abandi bagore b’abakuru b’ibihugu muri Afrika aho u Rwanda rugeze mu kurwanya SIDA n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana dore ko ari nabo ahanini bagerwaho n’ingaruka za virusi itera SIDA.
Madame Jeanette Kagame yahamagariye abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu guhaguruka bakarandura burundu ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse anabereka aho u Rwanda rugeze mu kurwanya SIDA.

Umufasha w’umukuru w’igihugu yagize ati ;“Nubwo tumaze gutera intambwe ifatika mu kurwanya Virusi Itera Sida, ntidushobora gutezuka ubwandu bushya butaragera kuri zeru. Mu baturage, abo icyo cyorezo kigiraho ingaruka cyane ni abagore n’abana, banakorerwa ihohoterwa kandi badashoboye kwikingira ubwandu.”

Ubwo yavugaga ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo n’inaruka yagize ku bagore n’abakobwa, Jeanette Kagame yavuzeko mu gihe cya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, abagore benshi n’abakobwa bakorewe bafashwe ku ngufu ariko ko kuri ubu hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka nubwo ingaruka zitashira burundu.

Mu byo nyakubahwa Jeanette Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze guteramo intabwe harimo : Guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa, kurwanya ubwandu bushya, gukingira no kurinda umwana kwanduzwa n’umubyeyi igihe amubyara, no kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bashyingirwa imburagihe aho yavuze ko leta y’u Rwanda yashyizeho imyaka y’ubukure ku muntu ugiye gushyingirwa, aho kuva mu mwaka wa 2011, iyo myaka ari 21 ku muhungu no ku mukobwa, ibi bikarinda abana b’abakobwa gushyingirwa bakiri bato nkuko byahoze mbere.

Mu bijyane no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore, Jeanette Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ikigo cya Isange One Stop Center akaba yahamagariye abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu muri Afrika kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa bashyiraho uburyo yajyanwa mu ishuri nkuko mu Rwanda umushinga Imbuto Foundation ufasha abana b’abakobwa mu myigire.

Umufasha w’umukuru w’igihugu kandi yakanguriye abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afrika guhangana n’indwara y’imbasa, akaba yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gukorana n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubuzima rishinzwe kurwanya imbasa kuva mu 1988, hagamijwe guca burundu imbasa, none kugeza ubu ikingira rihoraho ry’iyo ndwara rigeze kuri 97% bikaba byaratumye mu Rwanda hashize myaka 20 nta murwayi w’imbasa ubonetse mu Rwanda.

Umuryango uhuriyemo n’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’ Afrika mu kurwanya SIDA (OAFLA) washyizweho n’abafasha b’abakuru b’ibihugu nk’ijwi rihuriye hamwe mu gufasha abantu babayeho mu buzima bubi kandi babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Inama ya 14 y’Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika yateraniye i Addis-Abbeba kuva ku wa 30 kugeza kuwa 31 Mutarama, mu gihe kandi hari no kuba inama y’inteko rusange ya 24 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe