Kenya : Ababyeyi bakubise umwana wabo arapfa.

Yanditswe: 16-01-2015

Umwana w’umukobwa w’imyaka17 yakubiswe n’ababyeyi be bamuziza gutaha atinze agera aho ahera umwuka naho murumuna we ari mu bitaro.

Bivugwa ko abo babyeyi batuye mu gace ka Kapchemurkeldet muri Marakwet , bafashe umwana wabo witwa Sharon Chebet Kipchumba w’imyaka 17 na muruma we bakabahambiriza imigozi ubundi bakabakubita iz’akabwana babaziza gutinda ku isoko.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru umwana mukuru yahise yitaba Imana naho murumuna we ubu ari mu bitaro bya Kapsowar akaba arembye cyane.

Kipchumba yitabye Imana yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye naho mu rumuna we akaba yarakoze ikizamini gisoza amashuri abanza aho yari buzajye mu mashuri yisumbuye mu kwezi kwa kabiri.

Umuyobozi w’agace kabereyemo aya mahano Emmanuel Rono yatangaje ko se w’aba bana yahise yijyana kuri polisi aho arigukurikiranwa ngo ikirego cye kigezwe mu butabera.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma ngo baremo inkomoko y’urupfu rwe.

Rono akaba yasabye ababyeyi kwitondera ibihano baha abana kuko inkoni nyinshi zidahindura amakosa y’abana.

Source : the-star.co.ke

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe