Tanzaniya : Umugore yashoye mu buraya umwana we w’imyaka 6

Yanditswe: 14-01-2015

Polisi ya Mwanza muri Tanzaniya yataye muri yombi umugore w’imyaka 27 witwa Flora Boniface aho akekwaho gushora mu buraya umwana we w’imyaka 6.

Uwo mugore usanzwe uvugwaho ubusinzi no gukingirana umwana we nijoro akajya kuzana abagabo, ngo hari ubwo yazanaga abagabo babiri umwe akamwohereza mu cyumba cy’umwana we w’umukobwa ufite imyaka 6 gusa.

Mariam Benjamin umuturanyi wa Flora avuga ko bahamaye polisi nyuma yo gukeka ko uwo mugore ashobora kuba akoresha umwana we uburaya kuko buri joro yazaga afite abagabo babiri kandi bose bakaharara.

Mariam yagize ati : “ mu ijoro ryakeye twategereje ko mama w’uyu mwana aza bigeze nka saa yine duhitamo kujyana uyu mwana mu rugo, nibwo twabonye azana n’abandi bagabo babiri bahise batwihisha , Flora ageze mu nzu twahisemo kumufungirana duhamagara polisi”

Sakeke Witness wahoze ari umujyanama muri ako gace yatangarije ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya the citizen ko uyu mwana yangiritse haba ku mubiri ndetse no mu mitekerereze.

Ubwo uyu mwana yabazwaga na polisi uko byagenze yavuzeko nyina yajyaga azana abagabo babiri nijoro akararana umwe na nyina akararana n’undi
Nyirakuru w’uyu mwana witwa Sofia yemezako umukobwa we yari asanzwe afite imyifatire idasanzwe ko ariko yamugirirye inama akamunanira.

Ibisubizo byavuye kwa muganga byemeza ko uyu mwana yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu inshuro nyinshi gusa ko bagiye gupima niba nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yarandujwe n’abo bagabo.

Umuyobozi wa polisi muri Mwanza yasabye abaturage kuba maso bakajya batanga amakuru ku gihe ku bantu bahohotera abana no ku bindi byaha.

Source : Thecitizen.co.tz

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe