Uko wafasha umwana watsinzwe ikizamini kandi yajyaga atsinda

Yanditswe: 13-01-2015

Muri iyi minsi aho amamota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange mu mwaka wa 2014 yasohotse, hari ubwo usanga umwana yatsinzwe kandi yari asanzwe atsinda mu ishuri bikaba byamuhungabanya. Dore uburyo umubyeyi yafasha umwana kubyakira :

Irinde kumubwira nabi : niba usanzwe uzi ko umwana wawe atsinda mu ishuri, ariko byagera mu manota y’ibizamini runaka nk’ibi bya leta amanota akaza adashimishije, wimubwira nabi kuko ushobora gusanga ntako atari yagize ahubwo akaba yaragize ubwoba cyangwa se akabiterwa no kutamenyera gukorera ku gihe.

Mubaze imbogamizi yahuye nazo kugirango umufashe kuzikosora : Kuba umwana yatsindwa ikizamini cya leta kandi yari asanzwe atsinda mu ishuri bishobora guterwa n’imbogamizi zitandukanye, nko kubura umubyeyi umufasha kwitegura, haba kumukurikirana ukamenya uko ategura ibizamini bye ukamenya niba atarara yiga akabura umwana wo kuruhuka, n’ibindi byose wamukorera bikamufasha kwitegura neza kugirango ubutaha uzamenye ibyo ukosora.

Ereka umwana ko ubuzima bukomeza : Nubwo gutsindwa bibabaza byaba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse no ku mwana ubwe, byaba byiza umuganirije ukamufasha kumwereka ko ubuzima bukomeza nyuma yo gutsindwa ukamusaba ko yakwihangana akongera gusubiramo ikizamini cyangwa se ukamufasha mu bundi buryo nko kumushakira ishuri ritari irya leta mu gihe ufite ubushobozi.

Mutere umwete n’icyizere cy’ahazaza : niba aribwo bwa mbere umwana yari akoze ikizamini cya leta ashobora guhungabana akumva ko ari uko bizahora ko n’ibindi bizamini atazabishobora.

Aha umubyeyi aba afite inshingano yo kumuhumuriza ndetse byaba ngombwa ukamugurira akantu gato k’impano nku’ko wari usanzwe ubikora yatsinze, ariko iyo mpano ukayimuha mu rwego rwo kumutera umwete kurusha uko wamwereka ko uri kumushimira ibyo yakoze kuko nabyo ubikoze byatuma yumva ko ibyo yakoze yari mu kuri.

Gutererana umwana umuziza ko yatsinzwe mu ishuri bimugiraho ingaruka, ariko cyane cyane iyo uwo mwana yari asanzwe atsinda bikamera nk’ibimutunguye.

Bityo rero, ababyeyi baba bagomba kwegera bene uwo mwana kuko nawe ubwe aba yahungabanye abitewe no kumva ko abandi bana yarushaga bo batsinze we agatsindwa.

Source : Reussirmavie.net

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe