Nadine, yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi mu bagore

Yanditswe: 13-01-2015

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 12 Mutarama, 2015 mu masaha ya saa moya n’igoce za hano mu Rwanda nibwo hatangiye umuhango nyirizina wo gutanga igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri ruhago ku isi mu bagabo ndetse no mu bagore, Nadine Kessler akaba ariwe wacyegukanye mu bagore (FIFA Women’s World Player of the Year) muri 2014.

Nadine Kessler, umukinnyi warushije abandi mu bagore, ni umudagekazi w’imyaka 26 y’amavuko akaba ubusanzwe akinira ikipe y’iwabo mu Budage yitwa Wolfsburg akaba anayibereye kapiteni wayo ,akaba anakinira ikipe ye y’igihugu.

Turebye ibikorwa byaranze uyu mukinnyi arinabyo byatumye ahiga abandi bari bahatanye muri uyu mwaka wa 2014, twavuga aho uyu mugore yafashije ikipe ye asanzwe akinira ya Wolfsburg gutwara igikombe cya shampiyona yabo (German women’s Bundesliga ) n’igikombe gikinirwa kumugabane w’uburayi (UEFA CHAMPIONS LEAGUES) ndetse aza no gufasha ikipe y’igihugu cy’ubudage kwegukana igikombe cy’isi mu rwego rw’abagore.

Tubibutse ko Nadine Kessler yabashije gutsinda bagenzi be batoroshye harimo rutahizamu wo muri Brazil ukinira ikipe y’igihugu cya Brazil witwa Marta ndetse akanakinira ikipe yo muri Sweden yitwa FC Rosengard anayifasha gutwara igikombe cya shampiyona kunshuro ya gatanu uyu rutahizamu wa Brazil akaba yaregukanye iki gihembo inshuro eshatu.

Nadine kani yabashije gutsinda rutahizamu w’umunyamerika witwa Abby WAMBACH usanzwe akinira ikipe yitwa Western New York Flash n’ikipe y’igihu ya USA.

Tubibutse ko hari abandi bagore bari kuri uru rutonde batabashije kugera muri batatu banyuma ari : Nadine Angerer w’umudage arinawe wari ufite iki gihembo, Nilla Fischer wo muri Suwede, Aya Miyama w’umuyapani, Lotta Schelin wo muri Suwede, Veronica Boquete wo muri Espagne,Nahomi Kawasumi w’umuyapani ndetse na Louisa Necib wo mu Bufaransa.

Mu bagabo iki gihembo cyegukanywe na kizigenza ukomoka muri Portugal akaba n’umukinnyi wa Real Madrid yo muri Espagne Christiano Ronaldo akaba acyegukanye ku nshuro ya 3 ikaba n’inshuro ya kabiri yikurikiranya kuko arinawe wari ufite icy’umwaka ushize.

Byegeranijwe na Kayitare hifashishijwe urubuga rwa fifa.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe