Nepal : bashyizeho imodoka zitwara abagore gusa

Yanditswe: 06-01-2015

Muri Nepal bashyizeho imodoka zizajya zitwara abagenzi b’abagore gusa mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagaga ribakorerwa mu modoka rusange z’abagenzi.

Ibyo bikorwa byatangiye kubahirizwa muri za mini bus zifite imyanya cumi n’irindwi y’abagenzi, mu muhanda yo mu murwa mukuru wa Nepal, Kathmandu, bikazajya byubahirizwa mu masaha ya mugitondo abantu bajya ku kazi na nimugoroba bava ku kazi.

Nkuko byatangajwe Bharat ukuriye ihuriro ry’amashyirahamwe atwara abagenzi muri Bagmati, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikunze kwibasira abagore n’abakobwa mu gihe bari mu modoka rusange z’abagenzi cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva ku kazi.

Bharat avuga ko iyi ari intambwe bateye mu guharanira ko umutekano w’abaturage wagenda neza cyane cyane uw’abagore bakoresha imodoka rusange.

Izi modoka zifite umugore umwe w’umushoferi mu modoka enye ariko Bharat akaba avuga ko izo modoka zose zizagira abagore b’abashoferi vuba aha.

Muri 2013 ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’isi, bwasanze 26% by’abagore basubije, bafite hagati y’imyaka 19 na 35 baba barahuye n’ihohoterwa mu modoka rusange.

Muri 2011 umubikira w’umubudiste w’imyaka 21 yafashwe ku ngufu n’abagabo batanu mu modoka barimo n’umushoferi wayo.

Ubusabe bw’abagore babangamirwa n’ihohoterwa bakorerwa mu modoko, nibwo bwatumye mu gihugu cy’Ubuhinde gihana imbibi na Nepal bashyiraho itegeko risa nkiri mu mwaka wa 2010 rikaba rigomba kubahirizwa mu mujyi wa New Delhi.

Source : the guardian.com na BBC

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe