Nigeria : Boko Haram yongeye gushimuta abantu hafi 200

Yanditswe: 18-12-2014

Muri Nigeriya biravugwa ko muri iki cyumweru umutwe wa Boko Haram wongeye gushimuta abantu biganjemo abagore n’abana bagera hafi kuri 200 ,abandi barenga 30 baricwa.

Igi gitero kivigwa ko kibasiye mu gace ka Gumsuri ku Cyumweru ariko amakuru yaje kumenyekana nyuma y’iminsi ine kuko imiyoboro y’itumanaho yari yakuweho kandi imihanda yo muri ako gace ikaba igorona kuyinyuramo.

Abayobozi bo muri ako gace batangaje ko abantu basaga 185 bashimuswe, abandi 32 bakicwa.

Mukhtar Buba, umwe mu baturage ba Gumsuri avuga ko yarokotse iryo shimuta ariko ko abagore babo n’abana babo bashimuswe.

Uyu mugabo yagize ati : “ nyuma yo kwica abana bacu, abo bagizi ba nabi batwaye abagore bacu n’abana bacu b’abakobwa”
Iri shimuta ryaje rikurikira abandi bana b’abakobwa bagera kuri 200 bashimuswe bakuwe ku kigo cy’amashuri mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

Mu mashusho yasohowe ku mbuga za internet, yerekena umuyobozi wa Boko Haram avuga ko atemeranya na leta ya Nigeriya ku masezerano bari bagiranye yo kurekura abo bana b’abakobwa bashimuswe muri mata, ahubwo akavuga ko ngo babashyingiye abarwanyi ba Bko Haram.

Kuva mu mwaka wa 2009 umutwe wa Boko Haram wishe abantu basaga ibihumbi, na nubu leta ya Nigeriya ikaba yarananiwe kurinda abaturage kuko aribo akenshi bagerwaho n’ingaruka z’ibitero bya Boko Haram.

Source : Abc.net

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe