Anne, umunyarwenya ukunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Yanditswe: 25-10-2014

Anne Kansiime, ni umunyarwenya n’umukinyi wa filimi ukunzwe cyane muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga, akaba akoresha impano ye yo gusetsa abinyujije mu bitaramo ndetse n’amashusho arimo ubutumwa bukozwe ku buryo bw’urwenya.

Anne Kansiime yavutse tariki ya 13 Mata, 1989 avukira i Kabale muri Uganda mu muryango w’abanglicani akaba yarize muri Kaminuza ya Makelele mu bijyanye n’imibanire n’abantu (social sciences).

Kansiime yize amashuri ye abanza mu ishuri ry’abakobwa rya Kabale no mu ishuri rya Bweranyangi ryo muri Bushenyi..

Mu mwaka ushize, mu kwezi k’ Ukwakira nibwo Kansiime yashyingiranywe na Gerad Ojok, ubu bakaba bari kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze bashyingiwe.
Uyu mugore w’umunyarwenya yaratangiye umwuga we wo gusetsa( comedy) mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga muri kaminuza ya Makelele biza byiyongera ku kazi ke yari asanganywe ko gukina amafilimi.

Ku bw’impano ye yo gukina amacomedy, Kansiime yabonye ibihembo byinshi bitandukanye akaba ndetse azwi ku izina ry’umwamikazi wa comedy muri Afrika.
Yahawe igihembo cy’ikiganiro cyitwa ’Don’t Mess with Kansiime kinyura kuri televiziyo yo muri Kenya yitwa Citizen ndetse abona n’ibindi bihembo bitandukanye harimo AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA 2013 (Best Comedian) winner, Lagos International Festival 2013 (Best Actress) winner, Social Media Awards (Favorite Celebrity) winner na African Social Awards Malaysia (ASAM) - 2013.

Muri Kanama uyu mwaka ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda, The New Vision, cyashyize Kansiime ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abatu ijana bakunzwe cyane muri Uganda.

Mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka kandi Kansiime yatumiwe na Loni kuza kwifatnya n’abandi bakinnyi ba filimi muri filimi yari iri gutegurirwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa yitwa; ‘It’s a Girl Thing”.

Anne Kansiime ntakunzwe muri Uganda gusa, kuko hari n’abanyarwanda batari bake bamukundira ukuntu asetsa kandi yigisha ndetse akaba amaze no kugera ku rwego mpuzamahanga mu mwuga we wo gutera urwenya.

Gracieuse Uwadata kuri www.Agasaro.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.