Uko Odette ufite Hotel yihanganiye umukozi mu gihe cya Covid-19

Yanditswe: 18-10-2020
Nyiramongi Odette, umugore wa mbere wafunguye Hotel ye i Rubavu

Hotel ya Nyiramongi Odette iri mu Karere ka Rubavu izwi nka "Paradise Malahide" imwe mu zikunzwe kubera kwegera amazi, gukoresha ibikoresho gakondo bikundwa n’abashaka kumenya umuco nyarwanda no kugira ikirwa benshi bakunda kuruhukiraho iyo basuye umujyi wa Gisenyi.

Kubera gukundwa n’abamugana amaze kwagura ibikorwa bya Hotel ye, uretse iyubatse ahazwi nka Brasserie amaze kubaka iyindi ahitwa Busoro naho hitegeye amazi kandi hatuje kurusha mu mujyi wa Gisenyi.

Uko akundwa n’abamugana niko akundwa n’abaturage kubera kubegera, kubafasha kwiteza imbere no gufasha abana kujya mu ishuri.
Nyiramongi amaze kubakira abatishoboye batanu, abakozi batandatu mu bamukorera yaboroje inka, akagira abana afasha gusubira mu ishuri, buri mwaka agira imiryango itishoboye yishyurira ubwisungane mu kwivuza hamwe no gusangira n’abana Noheli n’ubunani.
« Ni ibikorwa nkora kenshi mbikunze kuko bigira icyo bisigira abafashijwe, buryo iyo umuntu agufashije, aba akubwiye ngo nawe genda ufashe abandi, ni byiza ko abantu bagira umutima w’urukundo no gufashanya. »

Ibi bikorwa byose avuga ko abikura mubyo akora muri Hotel ze, cyakora ngo icyorezo cya COVID-19 cyangije imikorere ye kuko cyahagaritse ingendo bigatuma abakerarugendo n’abandi bakenera amahoteli babura.
Agira ati ; « Nihereyeho, nahoranaga abakiriya, abandi bakaba basabye kubikirwa ibyumba, ariko ubu dushobora kumara icyumweru tutabonye umuntu, ni ingaruka za COVID-19, byatumye tugabanya abakozi ariko nabwo usanga ubuzima bwabo bugiye mukaga, bituma ngerageza kuganira nabo no gusangira ibihari. »

Atanga urugero ku byamukoze ku mutima mu gihe ya COVID-19 ni umubyeyi nasabye kuba ahagaze gukora, umwana aza kunyibariza impamvu nahagaritse umubyeyi we mubwira ko byatewe na COVID ati ; « COVID ni icyaha papa yakoze ? » nagize agahinda nsaba umubyeyi kugaruka ku kazi kugira ngo dusaranganye bicye tubona ariko imiryango ishobore gukomeza kubaho.

Mu guhangana n’ingaruka za COVID-19, Nyiramongi avuga ko bahisemo kugabanya ibiciro ku babagana nibura kugira ngo bashobore kubona ababagana, asaba abahuye n’ingaruka za COVID-19 kwihangana kuko icyorezo kizashira bakongera bagakora.
« Ndabizi ko benshi dufite inguzanyo muri banki kandi bitatworohera kwishyura, abandi bafite imiryango bagomba gutunga kandi imikorere idashoboka, ariko ikiza ni ukwihangana tugategereza izi ngaruka zikarangira, kandi hari ikizere ko bizashira nkurikije amakuru y’imibare y’abarwayi bagabanuka. »

Hotel Paradise Malahide

Nyiramongi avuga ko nubwo abakiriya bagabanutse ibikorwa byo gufasha abamugana atabihagarika, ibi bikaba biterwa n’uko aribwo buryo ashimira igihugu n’Imana yamufashije akagera kubyo amaze kugeraho.

Nyiramongi Odette uzwi mu Karere ka Rubavu kuba umwe mu bagore batangije ibikorwa byo kwakira abasura aka karere kuva 1998, yishimira ko kwakira abantu ku rwego rw’amahoteli bimaze guteza imbere abagore benshi bo mu mujyi wa Gisenyi.
S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.