Umwana w’imyaka 11 uzakirwa na Perezida Kagame ni muntu ki ?

Yanditswe: 12-08-2016

Wendy Waeni ni umwana w’umukobwa wujuje vuba imyaka 11 akaba agiye kuzakirwa na Prezida wa Repubulika Paul Kagame mu bihe biri imbere nkuko yabimusezeranije ko azamutumira mu Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Twitter. Uyu mwana w’umukobwa umaze kubaka izina afite byinshi byiza wamwigiraho nubwo ari umwana muto.

Yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri ku myaka 4 gusa
Wendy ni umwana wavukiye mu gace kitwa Huruma muri Kenya akaba yaravukiye mu muryango woroheje.Wendy avuga ko icyamuteye gutangira imyitozo ngororamubiri kuri iyo myaka mu gihe abandi bana bo mu kigero cye bari bashishikajwe n’iyindi mikino y’abana ngo aruko abagize ikipe y’imyitozo ngororamubiri akiniramo bitorezaga hafi yaho atuye. Yatangiye kujya ajya kubareba akabona ari ibintu byiza atangir ano kujya abigana.

Yageze aho arabegera nabo baramwemerera utangir akujya korana nabo imyitozo no kuba umwe mu bagize ikipe yabo. Wndy akomeza avuga ko gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo bw’umwuga bitamubuza gukurikira amasomo ye neza kuko ngo imyitozo n’amarushanwa abyitabira nyuma y’amasomo no mu birukuho.

Ibintu byashimishije Wendy mu buzima bwe ukurusha ibindi
Wendu avuga ko mu buzima bwe yashimishijwe cyane no kuba yaratumiwe n’umukuru w’igihugu cya Kenya, Nyakubahwa Uhuru Kenyatta ku munsi w’ubwigenge ngo ajye kugaragaza impano ye. Ikindi ngo nuko yigeze kujya mu marushanwa mpuzamahanga yo kugaragaza impano yabereye muri Taiwan kandi ngo ntiyakibagirwa abakuru b’ibihugu b’ibihugu bakomeye yigeze gusurutsa barimo nka Prezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Mahama wa Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Ikintu cyamubabaje mu mwuga wo gukora imyitozo ngororamubiri
Uyu mwana ugaragaza ubuhanga budasanzwe haba mu biganiro agirana n’itangazamakuru ndetse no mu mwuga akora, avuga ko icyamuteye agahinda kuva igihe yatangiriye gukora imyitoza ngororamubiri ko ngo ari igihe bari mu kwitoza umwe mu bagize ikipe ye akagwa hasi ako kanya agahita ashiramo umwuka.

Ikimutera umwete wo gukomeza gukora imyitozo ngororamubiri
Mu bintu bituma yumva tareka umwuga we wo gukor aimyitozo ngororamubiri ngo nuko usanga inshuti ze n’abandi bantu bose bamubonye bahita bakunda ibyo akora kandi bakagaragaza ko bamushyigikiye.

Icyo yifuza gukora arangije amashuri ye
Wendy yifuza kuzakomeza imyitozo ngororamubiri mu buryo bw’umwuga ariko akazabifatanya no gukora umwuga w’ubuganga mu gihe azaba arangije kaminuza kuko ngo yumva uko byagenda kose aziga ubuganga.

Icyo asaba za guverinoma
Wendy ukunze kubona amhirwe yo guhura n’abakuru b’ibihugu batandukanye avuga ko icya mbere asaba za guverinoma ari uko bashyigikira abana bato bafite impano bakabona amahirwe yo kuzagura.

Wendy Waeni aherutse kwibutsa Perezida Kagame iby’ubutumire yari yaramwemereye binyujije kuri twitter gusa prezida nawe akaba atarazuyaje mu kumusubiza ko ari hafi kuzamutumira mu Rwanda nubwo nta gihe runaka yamusezeranyije.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe