Anne wegukanye igihembo cy’ikiganiro cya radiyo gikorwa neza

Yanditswe: 04-05-2021

Anne Marie Niwemwiza ukora ikiganiro “Ubyumva ute” niwe wegukanye igihembo ku kiganiro gikorwa neza cya Radio . Icyo kikaba cyari igihembo kimwe mu bihembo byatanzwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru hizihizwa umunsi w’itangazamakuru.

Anne rero amaze imyaka irenga 10 mu itangazamakuru akaba akora kuri KT Radio, ari naho akora icyo kiganiro kuva mu mwaka wa 2015. Anne yavuze ko yishimiye iki gihembo ndetse cyamuteye imbaraga zo gukora kurushaho. Yagize ati: “byanejeje cyane kandi bimpaye umukoro ukomeye kuko ubu ntagomba gusubira inyuma ahubwo ngomba gukora neza biruseho.”

Anne kandi azwi kuri social media ya twitter mu bantu bafite abamukurikira benshi aho akurikirwa n’abantu barenga 40,000 ku izina rya @annemwiza.

Anne arakangurira abandi banyamakuru gukora neza. Agira ati:" ni ugukomeza gukora inkuru n’ibiganiro bifitiye akamaro rubanda, batitaye ku kuba bahembwe cyangwa batahembwe kuko iyo ukora ibyiza inyungu uzibona mu buryo bunyuranye."

Kuba Anne yegukanye igihembo ni ibyo gushimirwa n’abakora itangazamakuru muri rusange ndetse by’umwihariko abagore kuko abagore bakiri bacye muri uwo mwuga aho bafite gusa 30% y’abanyamakuru muri rusange, kuba rero yaje mu banyamakuru bahembwe birerekana ubushobozi bw’abagore mu gukora uwo mwuga.

Astrida

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.