Menya abagore 2 bari mu bahataniraga gusimbura Dlamini Zuma

Yanditswe: 22-07-2016

Mu nama ya 27 y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika iherutse kubera mu Rwanda, mu by’ingenzi byari biteganjwemo harimo amatora ya Perezida wa komosiyo y’ubumwe bwa Afrika wari kuzasimbura. Nkosazana Dlamini Zuma.

Ariko abakandida bose baje kubura amajwi yasabwaga, amatora arasubikwa. Mu bakandida batatu bahataniraga uwo mwanya harimo abagore 2 tugiye kuvuga bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze ubuzima bwabo.

Abo bagore ni Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe, wigeze kuba visi prezida wa Uganda akaba ari na we mugore wa mbere wabaye visi Perezida muri Afrika, na Pelonomi Venson-Moitoi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana.

Dr Specioza Kazibwe ni muntu ki ?
Specioza yabaye visi prezida wa Uganda kuva mu 1994 kugeza mu mwaka wa 2003, usibye kuba umunyapolitiki, Specioza ni umuganga ndetse kuri ubu akaba yaratorewe guhagarira umuryango w’abibumbye, urwego rushinzwe kurwanya Sida muri Afrika.

Specioza yavukiye mu karere ka Iganga tariki ya 01 Nyakanga, 1955. Mu mwaka wa 1974, Specioza yagiye kwiga amashuri ye ya kaminuza muri kaminuza ya Makelele aho yize ibijyanye n’ubuganga akaba yarahakuye impamyabumenyi mu buvuzi bw’abantu mu 1979, nyuma yaho ahakomereza n’ikiciro cya gatatu cya kaminuza.

Muri 2009, Specioza yaje guhabwa impamyabumenyi ya doctorat na kaminuza ya Havard mu ishami ry’abaturage n’ubuzima mpuzamahanga.

Dr. Specioza yatangiye kwinjira muri politiki akiri muto akaba yaratangiriye ubuyobozi ku rwego rw’umudugudu nyuma aza gutorerwa kuba uhagarariye abagore mu mujyi wa
Kampala. Kuva icyo gihe yakomeje gukora imirimo itandukanye muri politike irimo kuba uwungirije ministiri w’inganda, yabaye minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’abaturage mu 1991 kugeza mu 1994 ubwo yagirwaga visi perezida. Akaza kuvaho muri 2003.

Uyu mugore ufite inararibonye mu bya politike yaje kwiyamariza ku mwanya wa Perezida wa komisiyo y’ubumwe bwa Afrika ariko kimwe na bagenzi be babiri nta numwe wabonye amajwi yasabwaga.

Pelonomi Venson-Moitoi we ni muntu iki ?
Pelonomi Moitoi yavutse mu 1951 kuri ubu ni ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana kuva mu 2014. Yamaze imyaka itatu akora umwuga w’itangazamakuru kuva mu 1970 kugeza mu 1973.

Yize ibijyanye n’imiyoborere muri kaminuza ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikiciro cya gatatu cya kaminuza akaba yarakize muri Central Michigan University akaba yaranahawe doctorat mu iterambere ry’abaturage.

Nyuma yo kuva mu mwuga w’itangazamakuru yakoreye leta imirimo itandukanye irimo kuba umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ubutaka n’imiturire. Nyuma yaje gukora imirimo itandukanye ku rwego mpuzamahanga irimo kuba umuyobozi wa Kalahar Conservation Society kuva mu 1993 kugeza mu 1994.

Yanabaye umuyobozi wa kaminuza yigishwa iby’imiyoborere muri Cape Town kuva mu 1994 kugeza mu 1998. Nyuma yaho yakoranga na UNDP muri gahunda zitandukanye muri Zimbabwe na Gambia akababifatanya no gukorera GIZ muri Afrika y’epfo.

Nyuma yaho yaje kongera kugaruka mu byo gukorera Leta akaba yarakomeje gukoramo imirimo itandukanye kugeza ubwo kuri ari ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana.

Pelonomi niwe wari weguanye amajwi menshi kuko yari yabonye 23 ariko ntiyabashije kwegukana umwanya wa Prezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika kuko hasabwaga ko agira amajwi agera kuri 36 ariyo bibiri bya gatatu nkuko itegeko ribiteganya. Gusa iyi mpuguke mu bya politiki ivuga ko hari icyizere ko mu matora yo muri Mutarama 2017, noneho azabona amajwi asabwa.

Undi mukandida nawe wahatanaga n’aba bagore ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51 nawe utarabashije kubona amajwi yasabwaga.

Biteganyijwe ko amatora y’uzasimbura Dlamini Zuma azaba muri Mutarama, 2017 akazabera ku cyicaro cy’umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri Ethiopia.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe