Ahabanza » Kwambara » Ibijyanishwa » Amasakoshi y’ibihe by’imvura

Amasakoshi y’ibihe by’imvura

Yanditswe kuwa 03-10-2016 Saa 00 : 57

Mu gihe cy’imvura umuntu agomba guhindura imyambarire akagira ibyo areka,yaba imyenda amasakoshi n’inkweto byose bigahinduka,ni nayo mpamvu tugiye kureba amwe mu masakoshi ushobora gukoresha mu gihe cy’imvura nk’iki turimo,niba uziko ushobora kuza kunyagirwa cyane cyane ku bantu bajya ku kazi buri munsi kandi badafite imodoka zabo bagendamo.

Isakoshi ifite uruhu rwozwa n’amazi ntigire icyo iba ,ni imwe muzo wakoresha mu bihe nk’ibi by’imvura.

ushobora kandi kugendana isakoshi ifite uruhu rwa kwire,nayo ntacyo yakorwaho n’imvura n’ubwo wanyagirwa.

Hari nanone amasakoshi usanga afite uruhu rubengerana,nayo ikaba yajyaho amazi ntiyengirike,iyo ushobora kuyikoresha mu gihe cy’imvura.

Hari kandi amasakoshi usanga inyuma agaragara nk’isashi,naho imbere harimo ububiko bwayo busanzwe,maze iyo sashi ntibe yakorwaho n’imvura

Aya niyo masakoshi ushobora gukoresha mu bihe nk’ibi by’imvura ukazahindura mu gihe yagabanutse.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.