Kumenya uburenganzira bwabo byatumye 40% bizigamira

Yanditswe: 20-01-2021

Abagore bo mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rugeshi bavuga ko bagenda barushaho gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo bityo bigatuma hari ibikorwa by’iterambere batinyuka nko gukorana n’ibigo by’imari.
Claudine ni umwe mu bagore b’I Nyabihu. Yagize ati “ubusanzwe sinagiraga konti mu kigo cy’imari. Kuva Leta yatangira gukangurira abagore ko bashoboye ndetse ko nabo bagira uruhare mu iterambere ry’urugo rwabo nanjye natangiye kwizigamira mu kigo cy’imari no mu bimina.”

Akomeza avuga ko yari asanzwe aziko kugira konti mu kigo cy’imari bireba umugabo ariko ko nyuma y’ubukangurambaga bukorwa n’inzego z’ubuyobozi ngo yarakangutse, nawe atangira kwizigamira ahereye mu bimina, nyuma aza no gufunguza konti mu kigo cy’imari.
Ati “ubu umugabo yagura iki nanjye nkagura kiriya, yafata inguzanyo cyangwa njye nkayifata, yakodesha umurima w’ibirayi tukawuhinga nanjye nkaba nagura imbuto. Twese dufatanya mu guteza imbere urugo rwacu kandi mbona biduteza imbere..”
Binyuze mu bukangurambaga bukorwa, bamwe mu bagore b’I Nyabihu batari bazi uburenganzira bwabo bamaze gukanguka none bagenda bakora ibikorwa bibateza imbere.

Mutuyimana Marie Claire n’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu kagari ka Rugeshi mu karere ka Nyabihu. Avuga ko muri aka kagari abagera kuri 40% by’abitabiriye kwizigama muri SACCO ya Mukamira ari abagore kandi umubare ukaba ugenda wiyongera.
Akavuga ko ibi bihamya neza uburyo abagore bagenda barushaho kumenya uburenganzira bwabo bakumva ko bashoboye bagaharanira kugira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere ingo zabo.

Mu rwego rwo korohereza abashaka kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu, buri wose ufite SACCO y’umurenge nk’ikigo cy’imari cyegerejwe abaturage mu rwego rwo kuborohereza gukorana nacyo.
Kugeza ubu,umubare w’abagore bitabira kwizigamira muri Nyabihu ngo ukaba ugenda uzamuka uko bitewe no kwibumbira mu mashyirahamwe,amakoperative n’ibimina ndetse bakayoboka na za SACCO, aho bakangurirwa n’ubuyobozi umuco wo kwizigamira.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.