Ubucuruzi bw’isambaza bwafashije abagore muri COVID-19

Yanditswe: 18-10-2020
Gukura isambaza mu mitego nabyo byatunze abagore benshi n’imiryango yabo

Icyorezo cya COVID-19 cyafunze ibikorwa byinshi mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Werurwe, ni igihe cyari kigeze mu Rwanda hagashyirwaho gahunda ya Guma murugo, hari ibikorwa byakomeje gukora birimo n’uburobyi.
Uburobyi mu kiyaga cya Kivu ntibwigeze buhagarara, ikintu cyafashije benshi mu bagore bacuruza isambaza ku gataro gutunga imiryango yabo.

Nyiraburame, ni umubyeyi ufite ibyaka ibarirwa muri 38, avuga ko ubwo ubundi bucuruzi butari bwemewe, gucuruza isambaza mu baturanyi bashobokaga umuntu akagira icyo atahana agatunga umuryango.
Agira ati; "Mu gihe cya guma mu rugo, abaturiye ikiyaga cya Kivu twagize amahirwe, twaranguraga isambaza tukazigurisha mu baturanyi tukabona ayo tugura ifu y’ubugari tugatunga imiryango."

Nyiraburame wiyemeje gucuruza isambaza hafi y’aho atuye ngo abashe gutunga urugo rwe

Nyiraburame avuga ko kubera batajyaga mu mujyi ahabaga hari inzego z’umutekano ngo bashoboraga gukorera ubucuruzi aho batuye Nyamyumba ntibibagireho ingaruka.
Nibarere nawe ni umubyeyi uvuga ko amaze imyaka 5 acuruza isambaza, avuga ko mu bihe bya COVID-19 hari gahunda Guma murugo umuryango we utahangayitse kubera gutungwa n’isambaza.
Agira ati:"Njye nakoreraga mu mirenge ya Nyundo na Nyamyumba hafi yo mu rugo, ntitwungukaga kuko abantu batari bafite amafaranga menshi, ariko twashoboraga kubona makeya atuma dukomeza kubaho. Iyo wacuruzaga igishoro kikaboneka, isambaza zisigaye wazitekeraga abana bakarya isosi."

Nirere nawe wafashijwe no gucuruza isambaza

Nibarere avuga ko abagore benshi batuye mu mirenge ya Rubavu, Rugerero na Nyamyumba bari basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bahuye n’ibibazo byo kudakomeza akazi kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira.
Akomeza avuga ko kutabona ibyo gukorera mu Rwanda byabasubije inyuma, nyamara abashatse uko babona ibyo bakora bashoboye kubona imibereho.
"Twari tumenyereye gukorera muri Congo tugacuruza tukunguka tukabona igitunga imiryango yacu, benshi kubera kumenyera gukorera Congo, aho imipaka ifungiwe benshi baribuze, bajya gukorera mu mujyi bagahura n’inzego z’umutekano, ugasanga bagiranye ibibazo, njye nahisemo gukorera aho ntuye. "

Uretse kuba bamwe mu bagore bari barahagaritse ubucuruzi bwambukiranya imipaka barashoboye kubona icyo gukora gitunga umuryango, abarobyi b’isambaza bavuga ko nabo byabafashije kuko bashoboye kubona abaguzi mu gihe ingendo zari zarafunzwe.

Ibi byatumye abarobyi bo mu karere ka Rutsiro bazana isambaza mu karere ka Rubavu kuko ariho habonekaga isoko mu gihe abari basanzwe bazirangura bazijyana mu tundi turere n’umujyi wa Kigali inzira zari zifunze.
Isambaza zirobwa mu kiyaga cya Kivu zari zisanzwe zigira isoko mu mujyi wa Gisenyi, umujyi wa Goma, hamwe no koherezwa mu tundi turere tw’u Rwanda, ariko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hamwe imihanda ifungwa isoko riragabanuka.

Yanditswe na S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.