Covid-19:Abacuruzikazi bo muri Ejoheza bakeneye ikindi igishoro

Yanditswe: 18-10-2020

Abagore bakoraga akazi ko gucuruza ibicuruzwa bya caguwa birimo imyenda, inkweto n’ibikapu mu Karere ka Rubavu bari bibumbiye muri Koperative Ejoheza Gisenyi bavuga ko bamaze amezi arindwi badakora kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba byaragize ingaruka ku bucuruzi bwabo.

Mukeshimana Violette uyobora iyi Koperative yatangarije Agasaro Magazine ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye icyerekezo bari bafite mu bikorwa by’iterambere bihagarara birimo gucuruza made in Rwanda no kubona inyubako yabo bakoreramo.

Mukeshimana avuga ko Koperative yabo yatangiye imirimo muri 2015 igizwe n’abagore 35 bafite intego yo kwiteza imbere.
"Twihuje dushaka kuba abagore bafite icyo bakora, abagore batagomba guhora basaba abagabo, kandi intego twari tumaze kuyigeraho kuko mu myaka itanu, twari twaramaze kuzamura igishoro kigera kuri miliyoni 3 hamwe n’ubwizigame bubarirwa muri miliyoni 3."

COVID-19 yageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020 ituma ibikorwa byose mu Rwanda bifunga imiryango.
Nubwo henshi mu kwezi kwa Mata ibikorwa byasubukuye, mu Karere ka Rubavu ibikorwa byongeye gusubukurwa mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga bituma abari bafite ibyo bakora bahagaze ubuzima busubira inyuma.

Mukeshimana avuga ko abari abanyamuryango ba Koperative Ejoheza Gisenyi muri ayo mezi baba mu rugo, bari batunze imiryango badakora bituma barya igishoro kuburyo bamwe batazabona ubushobozi bwo kongera gukora.
"Ntidukora kuko bamwe bariye igishoro, abandi ibicuruzwa twatumizaga hanze y’igihugu ntibiboneka, mbese ubuzima ntibumeze neza ku banyamuryango ba kopetive. "

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bwa Koperative bwagerageje gufasha abanyamuryango mu bihe bya COVID-19, bituma n’ubwizigame bari bafite babukoresha.
"Mu gihe cya Guma mu rugo, RCA yasabye amakoperative gufasha abanyamuryango, natwe twagerageje gushakira ibyo kurya abanyamuryango bacu, buri muntu agenerwa ibihumbi 50, ariko nyuma tugerageza no gufasha abatugana bafite ibibazo bikomeye mu mibereho muri iki gihe cya Guma mu rugo. "
Avuga ko uretse gufasha abanyamuryango bakomeje kwishyura inyubako bari basanzwe bakoreramo nubwo batarimo gukora, birinda ko hagira abandi bayifata, ibi bikaba nabyo byarabateye igihombo kirenga miliyoni ebyiri.
"Tekereza nubu ko twishyura nibura ibihumbi 400 buri kwezi aho twakoreraga habiri kandi tudakora, ariko twirinda ko tutishyuye abandi bahafata, turizera ko iki cyorezo nikirangira tuzongera gukora. "

Mukeshimana avuga ko Leta n’abafatanyabikorwa bakwita ku mirimo y’abagore iciriritse muri Rubavu, bagafashwa aba bagore kubona igishoro n’inguzanyo batabanje kugorwa na banki zibasaba ingwate kuko abagore bo mu karere ka Rubavu benshi bakora imirimo iciriritse ariko itanga inyungu bagashobora gutunga imiryango.

S.S
photo: daily news

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.