Bamwe mu babyeyi bahohotera abakobwa babyarira iwabo

Yanditswe: 01-02-2021

Bamwe mu bakobwa babyarira mu ngo bakirerwa n’ababyeyi babo baracyavutswa uburenganzira bwabo n’ababyeyi bakagombye kuba babitaho.

Mutuyimana Marie Claire umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu kagari ka Rugeshi mu karere ka Nyabihu avuga ko 40% by’ababyarira mu ngo batishimirwa n’ababyeyi, bityo bakaba bavutswa uburenganzira bwabo.
Agira ati “abakobwa bamwe babyariye iwabo baracyavutswa uburenganzira n’ababyeyi, aho ababyeyi baba bumva abo bakwibeshaho, ko batakibafite mu nshingano.”
Mutuyimana atanga urugero avuga ko nko mu makuru yo mu byiciro by’ubudehe ababyeyi bamwe bagiye bikuzaho abakobwa babo babyariye iwabo bashaka ko bakwirwariza mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Yongeraho ko hari aho bateka inkono zitandukanye mu ngo ndetse hakaba hari na hamwe na hamwe ngo haba amakimbirane ashingiye ku mwana.
Gusa Claire avuga ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga mu gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo ndetse no kumenya uburenganzira umwana uwo ari we wese akwiriye imbere y’umubyeyi kugira ngo burusheho kubahirizwa.

Ubusanzwe abakobwa babyarira iwabo bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye aho usanga yaba ababateye inda babihakana ndetse n’ababyeyi babo bakaba babahohotera.
Ababyeyi bakaba bakangurirwa kwita ku bana babo nubwo baba barabyariye mu rugo kuko ubusanzwe muri bumwe mu burenganzira umwana afite harimo kurerwa, kugaburirwa, kwiga, kwitabwaho, kurindwa n’ibindi bitandukanye. Buri wese ufite mu nshingano abafatwa nk’abana akaba asabwa kubyitaho.

Itegeko no71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, ryasohotse mu igazeti ya Leta no37 bis yo kuwa 10/09/2018 riteganya uburenganzira bw’umwana bwihariye.

Muri iri tegeko hakaba harimo ahavuga ko guhoza umwana ku nkeke bisobanurwa nko gukorera umwana igikorwa icyo ari cyo cyose gifite cyangwa gishobora gutera ingaruka ku buzima bwe, haba ku mubiri cyangwa ku mitekerereze cyangwa kumuvutsa uburenganzira bwe.

Naho ihohoterwa rikorewe mu rugo rigasobanura ibihano byo ku mubiri, by’ubunyamaswa cyangwa bitesha agaciro,ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ivangura, iyicarubozo, guhutazwa ku mubiri cyangwa ku mitekerereze, kutitabwaho, gushakira inyungu ku mwana cyangwa kumutererana bikozwe n’umubyeyi cyangwa ababyeyi, uwishingiye umwana cyangwa undi muntu uwo ariwe wese umufiteho ububasha ahabwa n’amategeko.
Abakoze ibivutsa umwana uburenganzira bwe bakaba baba bakoze ibinyuranye n’amategeko kandi bikaba bihanirwa.

Safari Viateur
photo: thisisafrica/google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.