Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zafatiwe ingamba

Yanditswe: 24-08-2022

Gahunda yo kuradura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yita cyane ku bari mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara ndetse abayirimo baragaragaza uko yabafashije.

Amakuru atangwa n’abibandwaho muri izi serivisi barimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure yerekana ko izi gahunda zafashije benshi kumenya uko bahagaze, kandi boroherwa kubonera ubuvuzi ku gihe n’uburyo bwo kwirinda.
Cyiza Donatila uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko yagize ati “byangiriye akamaro kuko banyigisha uko ngomba kurinda ubuzima bwanjye muri uyu mwuga, bampa imiti indinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na virusi itera sida ndetse binatuma numva ntigunze kuko mba mbona hari abanyitayeho.”

Cyiza akora umwuga w’uburaya akaba ari umwe mu bakurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Remera. Ati “natangiye njyayo gufata imiti indinda inshuro imwe mu mezi 6, ubu njyayo incuro imwe mu mezi 3.”
Avuga ko yafashe icyemezo cyo kujya yitabira izi serivisi nyuma y’uko yari amaze kwipimisha agasanga ari muzima kandi yaramaze igihe akora uburaya.

Abakurikirana izi gahunda bavuga ko habaye imbogamizi mu bwitabire mu gihe hadukaga icyorezo cya Covid-19, kuko bamwe muri aba bitabwaho basubiye iwabo mu ntara.
Ikindi kibazo ni uko, bitwe n’imiterere n’ubuzima irimo ibyago byo gufungwa bakurikiranweho ibyaha cyangwa kunywa inzoga nyinshi, hari ubwo badafatira imiti ku gihe.
Ni imbogamizi Madamu Uwimana Levocate, umuganga ukuriye ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku kigonderabuzima cya Remera I Kigali yavuze ko bakomeje gukoraho, ndetse ngo bituma bashyira ingufu mu kubakurikirana neza.

Iyi gahunda ku byiciro byihariye ikorwa mu bigo nderabuzima n’amavuriro amwe n’amwe mu gihugu.
Yatangijwe mu kwezi kwa 10 muri 2015 ikaba igamije gupima indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’agakoko gatera sida, gutanga imiti yazo, gukurikirana no gutanga ubujyanama ku babagana.

Dr. Berabose Charles umukozi muri RBC gishinzwe ubuzima mu ishami rishinzwe kuvura no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yavuze ko mu gutoranya amavuriro azatanga izi serivisi mu buryo bw’umwihariko hagendewe ku bushakashatsi bwerekanye ko hari uduce dufite umubare munini w’abantu bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura izi ndwara. Ikindi ngo hanagendewe ku kureba ko niba ivuriro riherereye horoheye buri wese kurigeraho.

Impuguke mu by’ubuzima zisobanura ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo amoko atandukanye. Izikunda kuboneka mu Rwanda harimo Uburagaza, Mburugu, Imitezi, hepatite B, na Virusi itera sida.
Gusa zigira inzira zitandukanye zizikwirakwiza harimo mu kanwa, mu gitsina haba ku bagabo n’bagore, mu kibuno ndetse no kwikubanaho umubiri ku wundi.
Inyigo yakozwe kuva mu kwezi kwa karindwi 2021 kugera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yerekanye ko mu bipimishije abasanganywe izi ndwara mu Rwanda bari ku kigero cya 4,2%, mu gihe mu rwego rw’isi abandura izi ndwara bashya bagera ku mubare milioni 1 ku munsi.

Clarisse N
photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.