Umunyenga, amandazi n’amata mu bishukishwa abanyeshuri bagasambanywa

Yanditswe: 29-09-2021

Umunyenga, amandazi n’amata bimwe mu bishukishwa abanyeshuri bagasambanywa.
Abakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri mu duce tumwe na tumwe mu Rwanda, batunga urutoki abamotari n’abacuruza amabutike kuza ku isonga mu guhohotera abanyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Hakizimana Emmanuel ushinzwe uburezi mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango. Yagize ati “Ahanini bashukwa n’insoresore z’abamotari n’abacuruza mu ma butike, aho usanga babashukisha amafaranga y’intica ntikize, ibiribwa n’ibinyobwa nk’amandazi, amata n’ibindi byoroheje ubundi ugasanga babashukisha kubatwara kuri moto.”

Mugisha ni umubyeyi. Avuga ko abacuruza amabutike n’abamotari baza ku isonga ariko ko hari n’abandi batakwirengagizwa barimo abogosha mu ma salo n’abanyonzi. Abavuzwe bose nubwo ataribo bonyine, ngo bakaba bakoresha amayeri atandukanye ku buryo abana bashyiduka baguye mu mutego.
Yagize ati "niba amwogoshe inshuro imwe,ebyiri gukomeza atamwishyuza aba yumva agamije iki kandi asanzwe yogoshera amafaranga?umuntu agatwara umunyeshuri inshuro zitabarika ku igare cyangwa moto ari umumotari kandi ntamwishyuze, uwo munyeshuri aba yumva ntacyo bamutezeho?

Yongeyeho ati “umwana w’umukobwa agahabwa amafaranga,ibikoresho cyangwa ibiribwa n’umucuruzi, utari musaza we, ntabe se cyangwa undi wo hafi wo mu muryango,izo mpuhwe aba yumva zizakurikirwa n’iki?"

Ku ruhande rw’abatungwa urutoki mu guhohotera abanyeshuri Nshimiyimana w’umumotari avuga ko ikibazo koko gihari ariko gikwiriye kureberwa ku mpande ebyiri, ukoma urusyo agakoma n’ingasire.
Agira ati “nibyo koko bamwe mu bamotari bajya muri icyo gikorwa kigayitse ariko si bose. Gusa ku rundi ruhande hari n’abanyeshuri bafite imyitwarire itoroshye.”

Akomeza agira ati “umwana w’umuhungu afata moto akayikoresha, akabona amafaranga buri munsi rimwe na rimwe anibana nta mwana ariza,nta kindi abazwa. Acyiri muto anafite amaraso ashyushye. Nonese nahura n’uwo munyeshuri uri mu bwangavu nawe ushyushye,akamutwara ku ishuri kenshi akanamucyura, akamugurira amata,fanta cyangwa ibindi namubwira ati uzansure muri geto akamusura, ko bazaba bamaze kumenyerana ikizakurikiraho ari iki?”

Habimana ati "nubwo ndi motari sinajya muri izo ngeso ariko rimwe ngarukira abamotari. Byibaze uhuye n’umunyeshuri w’umukobwa araguteze,ugize impuhwe umuhaye lifuti,agiye akuganiriza inzira yose, kenshi baba bashyushye banavuga neza,burakeye murongeye murahuye ati “bite bro,?” Ukamugeza imbere, mwakongera guhura ati ngurira akantu se?
Urumva nyuma niba ari umumotari udakenga bikongeraho ko ari umusore ushyushye,uwo mubano uzagarukira he?
” Habimana yibutsa ko kuri iki gihe hari abana b’abakobwa biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri usanga barataye uburere,batazi indangagaciro na kirazira ziranga umukobwa.
Akaba asaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana cyane ab’abakobwa, ku myitwarire bakwiye kugira imbere y’uwo ariwe wese badahuje igitsina kandi bakanyurwa n’imibereho barimo aho gukunda utuntu n’ibigezweho.

Umwe mu banyeshuri witwa Anita, avuga ko koko hari bamwe mu bana b’abakobwa bagwa mu bishuko nk’ibyo ugasanga barahohotewe ,bagasambanywa bagatwara inda zitateganijwe cyangwa bagahura n’izindi ngaruka. Gusa yemera ko hari abashukwa ariko ngo hari n’ababyikururira.
Ati “n’ubwo ntakubwira ikigo nigaho ariko natwe byarabaye hari abana babiri bavuye mu ishuri kubera iyo mpamvu. Umwe yarambwiraga ati “mfite umwana unyitaho,singenza amaguru,mbona icyo nkeneye byoroshye, iwacu hari ibyo batabona ariko hari ubimbonera. Nawe ahubwo va mu buturage umushake.
Akomeza agira ati “Ntiyanyumvaga ariko icyambabaje byamuviriyemo gutwara inda,ubu ntakiga. Rimwe na rimwe si abahungu bashukana gusa hari n’abakobwa babyikururira,ugira inama ajye azigira impande zombi.

Imibare igaragaza ko mu murenge wa Bweramana mu mwaka wa 2019 hagaragaye abanyeshuri bahohotewe bagaterwa inda 3, naho mu mwaka wa 2020 hagaragaye abana 2 naho muri uyu akaba ari 2.

Ni mu gihe mu murenge wa Mukamira I Nyabihu habarirwa abanyeshuri 16 bari hagati y’imyaka 14 na 17 bagaragaye guhera mu mpera za 2020 kugera ubu, bamwe bakaba barabyaye abandi bakaba bagitwite.
Nubwo bimeze bitya ariko Muvunyi Innocent umukozi wa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko abishora mu gushuka abana b’abakobwa hari amategeko abateganiriza ibihano, aho asaba buri wese kubyirinda.

Photo: New times
Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.