Covid-19: Igihombo Ku bagore bacururizaga mu isoko rya Gahanga.

Yanditswe: 17-09-2020

Kugabanya amasaha yo gukora n’ay’ingendo muri rusange bitewe no kwirinda Covid-19 byagabanyije umuvuduko w’ubucuruzi muri rusange kuburyo bamwe mu bacuruzi bo mu mugi wa Kigali bataka igihombo, bakaba bavuga ko kuba abakiliya baragabanutse byatumye nabo batagicuruza uko bikwiye.

Madame Christine twamusanze muri Centre ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro atubwira byinshi kuri byerekeye imibereho y’abagore bacuruza n’uburyo bagezweho n’igihombo biturutse kuri gahunda ya guma mu rugo.
Ati “Ubundi hano i Gahanga twari tumaze gutera imbere ku buryo bugaragara kuko twacuruzaga kugeza mu masaha akuze ndetse ababishoboye bakaba bageza na mu gitondo, cyane cyane nk’abafite abo basimburana, ugasanga rero ubucuruzi bwateye imbere cyane. Urugero: nkanjye Ku giti cyanjye navuga ko kuva Covid yagera mu Rwanda ntaracuruza uko bikwiye, guhera mu kwezi kwa Gatatu kugeza ubu amafaranga yarabuze cyane. Namaze guhomba rwose uretse n’abantu b’i Kigali aho nakwita mu mugi cyane kurenza hano bajyaga batembera ino aha, cyangwa bavuye i bugesera bageea hano bagahagarara bakagura ibintu byinshi, ikindi ni abakiliya bavaga Ku kazi hirya no hino bagaca aha guhaha ibyo bakeneye, ariko aho gahunda ya guma mu rugo itangiriye narazaga nkicara muri boutique bukira ntawinjiye ngo agire icyo ambaza, ibiribwa bipfa vuba byo nagezeho ndeka kubirangura kuko byampomberaga cyane”.

Si Christine wenyine twaganiriye kuko Claudette ukorera ubucuruzi mu Murenge wa Gatenga yatubwiyeko ubu ari gucunganwa n’amezi y’ubukode yishyuye inzu acururizamo ngo narangira afunge yisubirire mu rugo. Yakomeje agira ati “Covid yatangiye maze kwishyura amezi atandatu y’inzu, gusa kuva mu kwezi kwa Gatatu kugeza mu kwa Gatanu nyiri inzu yari yansoneye kuko nawe yabibonaga ko ntakora pe! Kandi nishyura umuzamu. Igishoro nari naragikuye Ku nguzanyo nafashe mu Kimina maze nongera kuyo nari narizigamiye none byose birahombye. Kwirirwa mu rugo si ibintu byoroshye, ubu ndatekereza ko ari byo bigiye gukurikiraho nkumva birandenze, ariko ntakundi byagenda kuko iyi guma mu rugo yatumye tubura abakiliya, atari uko bahahira ahandi ahubwo bamwe amikoro yaragabanutse, haba ubwo bemere gukoresha ibintu bike cyane bitewe nuko guhora basohoka bitemewe”.

Nyuma yo kuganira n’abagore batandukanye bagezweho n’igihombo giturutse kuri gahunda ya guma mu rugo, twabonye ko ingaruka Ku muryango ari nyinshi, twavuga; kutabona ibihagije umuryango muri iki gihe abana bose bari mu rugo, kubura ubushobozi bwo kubaka iterambere ry’umuryango n’ibindi.

Bamwe muri aba babyeyi kandi bifuza ko hajyaho ikigega cyo kubatera inkunga bagasubira mu bucuruzi bwabo. Bati "n’iyo yaba inguzanyo ntoya igahabwa amakoperative yacu tukajya tuyishyura buhoro buhoro ariko tuticaye gusa. Ikindi byatugabanyiriza ingaruka zo guhora twikanga igurishwa ry’ingwate rya hato na hato.”

Yateguwe na Violette M

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.