Umuperezida w’umugore Afrika isigaranye yageze mu Rwanda

Yanditswe: 15-07-2016

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo nibwo Ellen Johnson Sirleaf, Perezida umwe rukumbi w’umugore Afrika igira yageze mu Rwanda, aho yaje kwifatanya n’abandi ba perezida ba Afika mu nama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika.

Ellen Johnson Sirleaf prezida wa Liberia akaba anafite igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, niwe mugore wa mbere wabaye prezida ku mugabane w’Afrika nyuma yo gutsinda amatora yo muri 2005, agatangira akazi kuri 16 mutarama 2006 ndetse akongera no gutorwa muri 2011.

Ellen yabaye umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’imari kuva mu 1972 kugeza mu 1978. Mu 1979 Ellen yaje kuba ministri w’imari kugeza mu 1980. Hagati ya 2004 na 2005 Ellen yabaye prezida wa komisiyo y’imiyoborere myiza ndetse mu kwezi k’ Ugushyingo 2005 aza gutsinda amatora ku mwanya wa prezida wa Liberia.

Uyu muprezida wa mbere w’umugore muri Afrika akaba ari nawe ukiri ku mwanya w’ubuperezida kuko abandi bamukurikiye bamaze kuvaho, yageze mu Rwanda nyuma ya Robert Mugabe waraye ageze i Kigali kuri uyu wa Kane nimugoroba.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.