Ibikorwa bimwe Yesu yakoze biha umugore agaciro

Yanditswe: 18-10-2014

Hari abantu benshi basuzugura abagore bitwaje ko ngo n’Imana yabasumbanije n’abagabo, nyamara nkuko tugiye kubireba, imishyikirano Yesu yagiranaga n’abagore n’uko yababonaga, biri budufashe kumenya uko Imana yafataga abagore.
Uko Yesu yabonaga abagore.

▪ Yesu ntiyumvaga ko abagore ari abo guhaza irari ry’ibitsina gusa. Bamwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi, bumvaga ko abantu badahuje igitsina bagombye guhura ari uko gusa bagiye kwimara irari. Kubera ko abagore bafatwaga nk’ibigusha, ntibari bemerewe kuvugisha abagabo mu ruhame cyangwa gusohoka batitwikiriye igitambaro. Ku rundi ruhande, Yesu yagiriye abagabo inama yo kutagengwa n’irari ry’ibitsina no kubaha abagore aho kubaha akato.(Matayo 5:28.).

Nanone Yesu yaravuze ati “umuntu wese utana n’umugore we akarongora undi aba asambanye” (Mariko 10:11, 12). Ku bw’ibyo, yamaganye inyigisho ya ba rabi yari yogeye muri icyo gihe, yemereraga abagabo gutandukana n’abagore babo “ku mpamvu iyo ari yo yose” (Matayo 19:3, 9). Igitekerezo cyo gusambana, cyangwa guca inyuma umugore wawe, cyari inzaduka ku Bayahudi benshi. Abo bigisha babo bababwiraga ko ubundi nta mugabo usambana, ko ibyo biba ku bagore gusa. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize kiti “igihe Yesu yavugaga ko umugabo na we agomba gukurikiza iryo hame rirebana n’umuco, yari agaragaje ko abagore na bo bakwiye guhabwa agaciro.”

▪ Yesu yigishaga abagore. Mu buryo butandukanye n’inyigisho za ba rabi zahezaga abagore mu bujiji, Yesu we yarabigishaga kandi akabatera inkunga yo kuvuga ibibari ku mutima. Yerekanye ko abagore atari abo guteka gusa, igihe yangaga ko Mariya avutswa uburenganzira bwo kwigishwa (Luka 10:38-42). Mukuru wa Mariya witwaga Marita, na we yigishijwe na Yesu. Ibyo bigaragazwa n’ibisubizo birangwa n’ubwenge yashubije Yesu, igihe Lazaro yari amaze gupfa.Yohana 11:21-27.

Yesu yashishikazwaga n’ibitekerezo by’abagore. Igihe yari ku isi, Abayahudikazi benshi bumvaga ko kugira ngo umuntu agire ibyishimo, yagombaga kuba afite umwana w’umuhungu ukomeye, byashoboka akaba ari umuhanuzi. Igihe umugore yarangururaga ati “hahirwa inda yakubyaye,” Yesu yaboneyeho uburyo bwo kumwereka ikintu cyiza kurushaho (Luka 11:27, 28). Yamweretse ko hari ikintu cy’agaciro kurusha umwanya abagore bahabwaga mu muco wabo, igihe yamubwiraga ko kumvira Imana ari byo by’ingenzi.—Yohana 8:32.

▪ Yesu yitaga ku bagore. Mu bihe bya Bibiliya, abakobwa ntibahabwaga agaciro nk’abahungu. Talmud y’Abayahudi yashyigikiraga icyo gitekerezo, igira iti “hahirwa uwabyaye abahungu, ariko uwabyaye abakobwa we yagushije ishyano.” Hari ababyeyi bumvaga ko kubyara umukobwa ari umutwaro uremereye, kuko bagombaga kumushakira umugabo kandi bagatanga inkwano, kandi akaba nta cyo yari kubamarira bageze mu za bukuru.

Yesu yagaragaje ko ubuzima bw’umwana w’umukobwa bwari bufite agaciro kangana n’ak’umwana w’umuhungu, igihe yazuraga umukobwa wa Yayiro, nk’uko yazuye umuhungu w’umugore w’umupfakazi w’i Nayini (Mariko 5:35, 41, 42 ; Luka 7:11-15).

Ubwo Yesu yari amaze gukiza umugore “wari umaze imyaka cumi n’umunani afite uburwayi yaterwaga n’umudayimoni,” yakoresheje imvugo itarabonekaga mu nyandiko z’Abayahudi, amwita “umukobwa wa Aburahamu” (Luka 13:10-16). Igihe yakoreshaga iyo mvugo irangwa n’ubugwaneza kandi igaragaza ko amwubashye, yagaragaje ko uwo mugore yari afite agaciro nk’ak’undi muntu wese, kandi ko yari afite ukwizera gukomeye.—Luka 19:9 ; Abagalatiya 3:7.

▪ Yesu yiringiraga abagore. Mu nkiko z’Abayahudi, ubuhamya bwatangwaga n’umugore bwabaga bunganya agaciro n’ubw’umugaragu. Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwa Josèphe, yatanze inama igira iti “ntukemere ubuhamya bw’abagore, kuko ari abadabagizi batagira icyo bitaho.”
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yesu yahisemo ko abagore ari bo batangaza ko yazutse (Matayo 28:1, 8-10).

Intiti nyinshi zimaze gusuzuma ibivugwa mu Mavanjiri, ziyemereye ko Yesu yabonaga abagore mu buryo butandukanye cyane n’uko bafatwaga mu gihe ayo Mavanjiri yandikwaga kuko inyigisho ziha umudendezo abagore no muri iki gihe.

Byakuwe mu gitabo cyitwa Umunara w’umurinzi, 2012 : 8- 11

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe