Kamonyi : RWAMREC yafashije abaturage gucika ku ihohohotera

Yanditswe: 08-10-2014

Abagenerwabikorwa bahuguwe n’umuryango RWAMREC ku Kamonyi barishimira urwego bagezeho bimakaza uburinganire nyuma y’inyigisho bahawe zerekeye kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yaturukaga ku mutungo byari ryarashinze imizi mu karere ka Kamonyi, ubu abagenerwabikorwa b’umuryango ukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu ngo”RWAMREC” bibumbiye mu” Imboni za RWAMREC” barishimira urwego bagezeho bahashya ibibazo bitera ubwumvane buke mu muryango.

Kamagaju Eugenie ufite imyaka56 akaba ari Imboni y’umuryango RWAMREC aravuga ko akimara gucengerwa n’inyigisho za RWAMUREC, zamufashije gukemura amakimbirane yahuraga nayo ajyanye n’ibibazo by’ubutaka bwakoreshwaga mu buryo butumvikanweho n’umuryango, ndetse akomeza no kugenda yigisha ububi bw’ihohterwa mu yindi miryango.

Ati” Twarabanje turireba ubwacu niba ntawe duhohotera cyangwa ngo tube duhohoterwa turangije tubona gusangiza inyigisho abandi mu nama tubifashijwemo n’inzego z’ibanze hakaza abagore bake ariko nyuma babonye twarahindutse bidasubirwaho n’abagabo batangira kuza basobanurirwa ibijyanye n’ihohoterwa cyangwa ihohotera bakoraga.”

Kamagaju yongeyeho kandi ko inyigisho bakuye mu mahugurwa bahawe na RWAMREC zabafashije gukemura amakimbirane ashingiye ku mutungo,bakangurira imiryango ibana bitemewe n’amategeko gusezerana kugira ngo basangire umutungo bitewe n’ubwoko bw’amasezerano bahisemo gusezerana.

Imboni ya RWAMREC Hassan yatanze ubuhamya bwerekeye imibereho ye mbere yo kumenyana na RWAMREC ati" Nari umusinzi mpora ku kabari nkataha nkubita umugore kandi nta murimo n’umwe namufashije, muri make nari ikirara, ariko ubu ndi Imboni mu karere kose kuko hari imiryango myinshi ngenda mfasha guhinduka bitewe n’ibikorwa by’iterambere maze kugeraho mu rugo, mfatanya n’umugore kuko namenye ko nta murimo ugenewe abagore gusa.

Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Kamonyi,Murerwa Maria aremeza ko ibiganiro bijyanye no gukumira amakimbirane hagati y’abashakanye byarwanyije ihohoterwa mu buryo bugaragara himakazwa umuco w’ubwuzuzanye. Ibi ngo byagezweho nyuma y’amahugurwa yahawe abantu barimo abanyamadini n’ abayobozi kugira ngo babe imboni zabo bahagarariye.

Uwari uhagarariye umuryango RWAMREC muri iri murika ry’ibikorwa byagezweho n’imboni z’uyu muryango, Butera Claude yijeje abaturage ko bazakomeza kubaba hafi no gusura imboni mu rwego rwo kubatera imbaraga kugira ngo barandure burundu ikijyanye n’ihohoterwa mu karere ka Kamonyi. Uyu muyobozi yashimiye imboni za RWAMREC ubufatanye bagiranye mu gihe bamaranye anabasaba ko inyigisho bahawe zitagarukira iwabo gusa ahubwo ko bakwerera imbuto igihugu cyose.

Nkuko bishimangirwa n’abaturage ngo mbere y’uko RWAMREC itangira gukorana n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi habonekaga imiryango ibanye nabi bitewe no kwikubira umutungo, gusesagura ndetse abagore bakoraga imirimo ivunanye bityo bikaba intandaro y’ubukene n’amakimbirane. Ariko ngo nyuma yuko RWAMREC imaze imyaka ibiri ikorera muri Kamonyi, isize bamaze gusobanurirwa ko nta mirimo bwite igenewe igice runaka, kandi abashakanye maze kumva neza ubwuzuzanye binabafasha gufatanya ibikorwa biteza umuryango imbere.

Ignace NGIRABAKUNZI

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe