Abagore barinubira ihohoterwa bakorerwa muri bus nini za KBS

Yanditswe: 06-10-2014

Abagenzi biganjemo abagore twaganiriye badutangarije ko bahangayikishijwe n’ihohoterwa ritandukanye bakorerwa mu mamodoka atwara abagenzi ya KBS bakunze kwita zonda na youtong aho bavuga ko babangamirwa n’ubucucike bw’abagenzi butuma bahohoterwa.

Mariya ni umugenzi umwe twaganiriye utuye kabeza utega bisi nini za KBS buri munsi ajya ku kazi yavuze ati : “ hari ubwo muba muhagaze ukumva umuntu agukoze ku ibere cyangwa akagenda akwegereye cyane ukumva ubangamiwe.”

Naho undi mugenzi utarashatse ko dutangaza izina rye yagize ati “nigeze kuva mu mujyi nerekeza i Kanombe nuko bashyiramo abagenzi benshi ku buryo twari twegeranye cyane inyuma yanjye hari umugabo twese duhagaze tugeze Rwandex numva ari kunyegera cyane ashaka kunkozaho igitsina cye mbonye bikomeye ndimuka.”

Abagore kandi batega izo modoka bavuga ko babangamirwa cyane mu gihe batwite cyangwa bafite abana bato ngo kuko iyo harimo abantu benshi nta mwuka uba urimo ndetse hakaba ubwo bagenda bahagaze kandi batwite.

Carine Umutesi ni umugore utwite twasanze ategereje izo modoka yagize ati “ubu ndatwite ariko kuko inda itagaragara cyane ntawanyimukira ubwo bisi niza imyanya yo kwicara yashize ndagenda mpagaze kandi mba mfite isereri ku buryo ngera mu rugo narembye

Abandi babangamirwa n’izo bisi nini ni abana nabo usanga babangamirwa cyane n’uburyo izo modoka ziteyemo ugasanga igihe bavuye ku mashuri bagera mu rugo bananiwe.
Umwana umwe wiga Camp Kigali utaha Kabeza yagize ati “ iyi bisi iradutinza tukagera mu rugo bwije kandi twananiwe kuko iyo duhagaze ntabwo tugera kuri turiya tuntu bafataho kuberako ari harehare kandi tutarakura ngo tube barebare”

Aba bagore n’abana twaganiriye bifuza ko izi bisi zagabanya umubare w’abagenzi zishyiramo ku buryo buri wese agenda yisanzuye dore ko hari ibice nka kabeza arizo zonyine ziba zihakorera nta mahitamo bafite.

Ubu ni ubwoko bw’ihohoterwa butaramenyakana cyane mu banyarwanda bukorerwa mu ruhame. Itegeko rirwanya ihohotera rirahari ndetse hari umurongo wa Telephone 3512 wa polisi ku waba akeneye ubutabazi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe