Inshingano z’ umugabo w’umukirisito ku buzima bw’umuryango

Yanditswe: 22-11-2014

Kubana k’umugore n’umugabo ntibifite intego yo gukura umugabo mu bwigunge gusa, ahubwo ni gahunda y’Imana yo kumuha inshingano bityo umugabo akaba agomba kwita ku mugore we no ku bana babyaranye.

Umuntu uvuga ko ari umukirisito ariko ntiyite ku nshingano Imana yamuhaye agereranwa n’utizera Imana kandi akaba atayemera kuko mu nshingano Imana yahaye umugabo harimo no kwita k’umuryango. “Niba umuntu atita kuri bene wabo cyane cyane abagize urugo rwe , uwo aba ahakanye Kristo twemera ndetse aba arutwa n’abatemera Kristo” (1 Timoteyo 5:8).

Ni iby’igiciro ko umugabo yita ku mugore we n’abana babyaranye cyane cyane mu gihe umugore atwite, akamuherekeza kwa muganga agakurikiranira hafi ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite.

Abagore badafashwa n’abagabo babo ngo bajye kwa muganga igihe batwite , kenshi bahura n’ibibazo byo gukuramo inda, ubumuga, kubura amaraso, kubyarira mu rugo kubera ipfunwe ryo guhinguka kwa muganga batarubahirije amabwiriza ye , bityo bikaba byabaviramo n’urupfu.

Abagabo baramutse bakanguriye abagore kwipimishiriza ku gihe kuva bakimara kumenya ko batwite kandi bakabaherekeza ipfu z’abana n’ababyeyi zagabanuka.

Ibyo byose umugabo akorera umugore we n’ibyerekeye urukundo nkuko ijambo ry’Imana ribivuga : “Ukunda umugore we aba yikunda kuko ari nta muntu wakanga umubiri we ahubwo yawugaburira akawuguyaguya nkuko Kristo abigirira itorero (…) nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nkuko yikunda” (abanyefezi 5 : 22-23)
Abana nabo ni umugisha uva ku Mana ababyeyi bakwiye kuwakirana amaboko yombi. “ Erega abana ni impano itangwa n’Uhoraho. Urubyaro nibyo bihembo atanga”.( zaburi 127:3)

Abakiristu benshi bashyira imbere iby’umwuka( ibya roho) n’ubuzima bw’iteka mu ijuru, ibyo ni byiza ariko tugomba kumenya ko inzira ijya mu ijuru iri ku isi. Mu gihe tukiri mu mubiri tugomba kubungabunga amagara yacu n’ay’abacu tugana abaganga kuko nabo ari Imana yabadushyiriyeho.

Byakuwe mu imfashanyigisho ishingiye kuri Bibiliya na Qor’an( korowani) : “ Abakirisitu n’abayisilamu mu kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi”, yateguwe n’urugaga rw’amadini m Rwanda.

Gracieuse uwadata www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe