Impamvu ubwandu bwa SIDA bwiganje mu bagore muri Afurika

Yanditswe: 31-08-2014

Umubare w’abagore bandura SIDA haba muri Afrika ndetse no ku isi muri rusange uri hejuru kurusha umubare w’abagabo. Nkuko tubikesha imfashanyisho : ‘ Menya uburenganzira bwawe’ impamvu zikurikira ni zimwe mu bitera ubwo bwinshi bw’abandura mu bagore.

Ubukene : hari bamwe bishora mu busambanyi kubera ubukene ugasanga bibaviriyemo kwandura Virusi itera SIDA.

Ubujiji : Hari umubare mwinshi w’abagore batazi uko SIDA yandura n’uburyo bwo kuyirinda betewe no kuba umugore yarapfukiranwaga ntajye ku ishuri cyane cyane mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa sahara ahaboneka umubare munini w’abagore banduye kurusha ahandi.

Kutamenya gukoresha agakingirizo k’abagore : Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu byinshi by’Afurika abagore benshi bavuga ko bandujwe SIDA n’abagabo babo kubera kudakoresha agakingirizo no kubera kutirinda. Nyamara abenshi usanga baba basabye abagabo agakingirizo bakanga ariko baramutse bazi agakingirizo k’abagore ntibazajya barindira kubisaba abagabo.

Imiterere y’umubiri w’abagore : umubiri w’abakobwa n’abagore uteye ku buryo wakira virusi itera SIDA.

Kugira isoni : abagore n’abakobwa bamwe na bamwe batinya guhakanira uwo bakundana ikiyongeye kuri icyo bagatinya kwaka agakingirizo uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina ndetse hariho n’abatinya gusaba uwo bazabana cyangwa uwo babana kujya kwipimisha.

Umuco : umugore ufite umugabo, umuco umuhatira kubonana nuwo bashakanye ugasanga hari n’abemera kubonana n’abagabo babo kandi bazi neza ko bafite abandi bagore. Hari kandi abakobwa bakiri batobo bahatirwa gushaka kugirango inkwano ziboneke, n’abana bavuke, Ariko ugasanga abagabo batazi ko abagabo babo banduye agakoko gatera SIDA.

Imyumvire mibi ku busugi bw’abakobwa : hari abagabo b’injiji baba baranduye bakabababeshya ko kuryamana n’umukobwa w’isugi bivura SIDA

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina : akenshi usanga amahohoterwa avugwa ari ayaba yakorerwe abagore n’abakobwa aho bamwe bashobora no kuba bahandurira virusi itera SIDA.

Abagore n’abakobwa bakangurirwa kuba maso no kwirinda icyatuma bandura virusi itera SIDA kuko byagaragaye ko aribo igiraho ingaruka kurusha abandi.

Byanditswe hifashishijwe imfashanyigisho y’umuryango ku burenganzira bwo kuvurwa n’andi mategeko“Menya Uburenganzira bwawe” yateguwe na WE-ACTx for Hope ku bufatanye na CNLS

photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe