Wari uzi iri hohoterwa rikorerwa mu ruhame ?

Yanditswe: 27-09-2014

Hari ihohoterwa rikorerwa abagore ritazwei ko ari ihohoterwa, rikaba ari irikorerwa mu ruhame akenshi rikunze kuba mu mubyigano n’ahandi nko gukorakorwa ku myanya y’ibanga batabishaka, gusifurwa hagamijwe urugomo n’ibindi nyamara bamwe mu babikora n’ababikorerwa ngo ntibari basobanukiwe ko ari ihohotera rihanwa n’amategeko.

Bamwe mu bagore n’abakobwa twaganiriye batunga agatoki abamotari, abahamagara abagenzi n’abakonyayeri kuba aribo ahanini barangwaho n’ibikorwa byo kubakora ku myanya y’ibanga nko ku mabere mu gihe bari kubarwanira bashaka kubatwara.

Uwamariya Rose twasanze muri gare ya Remera ategereje imodoka ijya mu burasirazuba yagize ati “ abaconvoiyeur bo mu mujyi wa Kigali nta kinyabupfura bagira, nabaye nkigera muri gare batangira kuza banrwanira nuko umwe muri bo amfata ku ibere ku buryo iyo nza kumenya ko bihanirwa mba nahise mpuruza polisi nkabaregera uwo muconvoiyeur wankojeje isoni kandi mubona ndi umuntu mukuru”
Latifah nawe ni umukobwa wigeze guhura na bene iryo hohoterwa yagize ati : “Nigeze gutega moto nuko ngeze aho naviragamo umumotari ankubita ku kibuno ngo ari kumpungura ivumbi kandi nkurikije uko bagenzi be bahise baseka yarabikoreye urugomo nta vumbi narimfite rwose”.

Abakobwa n’abogore bakora mu tubari na restaurants ngo nabo ahanini bakunze guhura n’iryo hohoterwa gusa bakaba ahanini babangamirwa n’uko bamwe mu bakoresha babo babasaba kutamagana ababakorakora ngo batirukana abakiliya.
Umwe muri bo witwa Sophia yadutangarije ko yakoraga muri hotel imwe mu mujyi wa Kigali ariko umunsi umwe akaza kwirukanwa agambaniwe n’umukiliya ngo ni uko yamushyiriye inzoga akanga ko amukora ku bibero.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bashinjwa gukora iryo hohoterwa bavuga ko batari bazi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kazungu ni umwe mu bahamagara abagenzi muri gare ya Remera yagize ati “ Jye sinjya mbakoraho, ariko mbona akenshi ababikora babiterwa n’abakobwa baba batiyambitse ngo bikwize bigatuma abasore n’abagabo bagira irari cyangwa se bagashaka kubakoza isoni ngo bazikosore.”

Abenshi mu bo batwaganiriye barasaba gusobanurirwa biruseho ibijyanye n’iri hohoterwa ndetse n’uburyo batangamo ikirego mu gihe bahuye naryo dore ko ngo bamwe batari bazi ko hari itegeko ribangera.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • njye nubwo ntakunze kugenda nkoresheje za buss cyangwe moto ariko nkiyo nitegereje nanjye nsanga ahubwo abagabo nabasore aribo bakorerwa ihohoterwa rikomeye kandi rikaba ritavugwaho kuko tutabeshyanye mwese murabiziko umutego wabagabo cyangwase abakobwa satani akunze kuwucisha kugitsina gore dufatiye nkokurugero rwa Samusoni washutswe na wamukobwa witwa Derila cyangwese wibuke nka yozefu wageragejwe numugore kandi ari nyirabuja rero mpiniyaha ngirango mwese murumva icyo nshakakuvuga ahubwo polce nidufashe gufata abobagore n’abakobwa biyambika ubusa bagamije kugusha mumitego abagabo nabasore ikindi mumenye,kandiko kubera iyomyifatire mibi yabobiyambika ubusababishaka baba muribo bifitemo nirari ryamafranga kuburyo abuze nuko agira umugabo ayakuramo ibyonabohagatiyabo usangabari kwigamba ngo nugukura abagabo ibyinyo rero ubwoburyo bumunaniye ashobora no kwihandagaza kumugabo cyangwe umusore yaketseho amafranga agaterahejuru ngo aramukorakoye wenda arinawe warumwitsiseho ugasangarero nihataba ubushishozibukomeye mubayobozi cyanecyane abayobozi b’imigi numvaribobakwiye kubishyiramo imbaraga bafatanije ni nzego zumutekano kuko njyewe nsesenguye nsanga atari ihohoterwa ahubwo ari ihungabanywa ry’umutekano wo mumutima kandi bikagira ingaruka no mumuryango nyarwanda murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe