Abagore 4 beretswe urukundo rukomeye n’abagabo babo muri Bibiliya
Mu bihe byakera umugore nta gaciro gakomeye yahabwaga mu muryango. Icyubahiro cye cyabaga gishingiye gusa ku mugabo we. Mu Bisiraheli umugore udakomoka mu bwoko bwabo, yafatwaga nk’inshoreke gusa kandi ntahabwe agaciro na gato mu muryango.
Twagerageje kureba muri Bibiliya abagabo babaye intwari bita ku bagore babo, babagaragariza urukundo no kwizerwa mu gihe byabaga bigoye ko babitaho.
Abo bagore ni aba bakurikira :
1. Umugore wa Mose. Bibiliya iravuga ngo “Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw’Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi. Kubara 12:1” ikibazo Aroni na Miriyamu bari bafite ni uko Mose yari yarongoye umugore badahuje ubwoko kandi noneho w’umwiraburakazi.
Kuri bo babonaga akwiriye kuba umuja cyangwa umucakara mu rugo rwa Mose. Ibyo byose Mose yarabyirengagije ahubwo yubaha umugore we, amwitaho, amuha urukundo aho kumufata nk’inshoreke cyangwa umuja mu rugo. Ibi birerekana ubutwari Mose yagize bwo kwemera kurenga ku mahame ya rubanda ataramwemereraga kuba yarongora umunyetiyopiyakazi.
2. Rusi. Iyo usomye igitabo cya Rusi, ubonamo inkuru y’urukundo no guca bugufi by’umukobwa witwaga Rusi. Muri cyo gitabo cya Rusi usangamo inkuru y’umuntu witwaga Nawomi wari waravuye I Betelehemu n’umugabo n’abahungu babo bajya gutura ahantu hitwa I Mowabu. Abahungu be barongoye abamowabokazi bombi ariko umugabo wa Nawomi aza gupfa.
Rusi yemera kugarukana nawe I Betelehemu ari abakene ku buryo bukomeye dore ko Rusi we yafatwaga nk’umunyamahangakazi ariko igihe Nawomi n’umukazana we bari bagarutse I Betelehemu, Bowaze yemeye kurongora Rusi. Ibi byari ibintu byari bikomeye kandi biteye ubwoba mu gihe cy’abacamanza ko bashakana n’abanyamahanga. Icyo nicyo gituma Bowaze nawe ashyirwa mu mubare w’abagabo bakoze ikintu cyiza cyo gukunda abagore babo mu bihe byagaragaraga ko bikomeye. Inkuru yose igaragaza uko byagenze wayisoma mu gitabo cya Rusi nkuko kiri muri Bibiliya.
3. Hana. Elukana yakoze ikintu gikomeye, yemeye kubana na Hana utarabyaraga. Muri cyo gihe cyari igisebo gikomeye kandi umugore utarabyaraga yamburwaga agaciro kose ku buryo Elukana yashoboraga gutandukana nawe iyo yumva ko akwiriye gukora nkuko amategeko n’imigenzo by’icyo gihe byari biri ariko kuko yamukundaga cyane ntiyashoboraga ku musenda ngo nuko atabyara.
Umva amagambo uyu mugabo yabwiye umugore we kubera urukundo yamukundaga nyuma yuko asanze umugore we yihebye arikurizwa n’agasuzuguro mucyeba we yamusuzuguraga :” Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n’iki Hana ? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima ? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi ?” 1 Samweli 1 : 8 Imana yaje kwibuka Hana imuha umwana amwita Samweli waje no kuba umucamanza wanyuma ukomeye w’ubwoko bw’Abisiraheri.
4. Gomeri : Hoseya yari umuhanuzi Imana yakunze gukoresha yerekana uko itanezerewe ubwoko bwayo bw’Abanyesiraheri. Ibagerenya n’umugabo warongoye umugore w’indaya umuca inyuma. Hoseya Bibiliya igaragaza ko yari yarashakanye n’umugore witwaga Gomeri, umugore wari indaya kandi agaca inyuma umugabo we cyane kuko bigaragara ko yanabyaranaga n’abandi bagabo (Hoseya 1:2)
Nubwo umugore wa Hoseya atari umwizerwa ariko umugabo we yemeye kumucyura no kubana nawe (Hoseya 3:1).
Ngabo bamwe mu bagore beretswe urukundo n’abagabo babo bakabikora batitaye uko rubanda rubabona cyangwa rubavuga.
Christiantoday.com
Gracieuse Uwadata