Abagore bakwiye kugira uruhare mu guhagarika intambara

Yanditswe: 07-10-2014

Kuri uyu wa 6 no ku ya 7 Ukwakira i Kigali hateraniye inama ivuga ku ruhare rw’abagore mu guhagarika amakimbirane n’intambara ku mu gabane wa Afrika, aho Afrika Yunze Ubumwe yasanze hari impamvu zitandukanye abagore bakwiye guhagurukira kurwanya intambara.

Kuba abagore aribo bagerwaho n’ingaruka z’amakimbirane n’intambara zikunze kwibasira umugabane wa Afrika biri mu bituma bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no guhagarika intambara, dore ko iyo nama ifite insanganyamatsiko igiri iti : ‘Silencing the Guns : women in Democratization and peace building in Afrika.’ Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo « Gukekesha imbunda, abagore mu bwisanzure no mu kubaka amahoro.

Zimwe mu ngaruka zivugwa kuba zibasira abagore mu gihe cy’intambara harimo : gufatwa ku ngufu, kubyara abana batazi ba se, kuba impunzi n’indwara zibasira abana mu nkambi z’impunzi, ubukene n’ibindi.

Kuba abagore kandi aribo bagira uruhare mu kurera no kwigisha abana biri mu byateye AU gukangurira abagore kwigisha abana kugaragaza uruhare rwabo no gukura baharanira amahoro no kubaka Afrika, aho guhora bagaragara nk’abagezweho n’ingaruka z’intambara gusa.

Guhezwa kw’abagore mu nzego z’imiyoborere n’izifata ibyemezo nabyo byatumye AU itekereza ku bagore, kuko nabo bafite ibitekerezo byo kubaka no guharanira amahoro mu mugabane wa Afrika dore ko Afrika yunze ubumwe yihaye intego yo kuba yahagaritse intambara n’amakimbirane muri 2020.

AU yahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda, kuko u Rwanda rwateje imbere umugore mu nzego zose haba mu miyoborere, mu kubaka amahoro ndetse no mubikorwa by’iterambere.

Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe na Afrika yunze Ubumwe ku bufatanye na UNDP ikorera muri Afrika yo hagati, UN Women, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere( RGB).

Byanditswe hifashishijwe ‘Concept note for Gender Pre Forum’ yateguwe na AU

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe