Ahabanza » Uburinganire » Muri Bibiliya » Impamvu nyazo zo gushinga urugo

Impamvu nyazo zo gushinga urugo

Yanditswe kuwa 30-03-2015 Saa 01 : 27

Kutamenya impamvu zo gushyirwaho k’urugo biri mu bituma abantu bamwe bari kunanirwa n’ingo zabo muri iki gihe kuko baramutse bamenye iyo mpamvu nyamukuru urugo ntirwabananira. Nkuko Pasteri Antoine Rutayisiye abivuga, hari impamvu zirengagizwa n’abantu bubatse ingo kandi arizo zatumye Imana ishyiraho izo ingo :

Mbere na mbere Imana yashakaga urugo rw’abantu babana ari babiri Imana ikaza muri ibo ikaba uwa gatatu : Nkuko Pasteri Antoine abisobanura kubaka urugo rutarimo Imana ntiwavuga ngo rufite uburambe bw’igihe kirekire. Ikindi kandi impamvu Imana yashyizeho urugo rw’abantu babiri nayo ikaba uwa gatatu muri bo, ni uko urugo ruhera ku mugore n’umugabo abana bakaza ari umugisha kuko n’ingo zitagira abana nazo zibaho kandi zigakomera iyo zirimo Imana.

Iyo Imana yageze mu rugo rwanyu rero dore ibazaranga ko ihari koko :
• Urugo rwanyu ruzaba ahantu ho kuramya Imana
• Urugo rusengana aho umugore n’umugabo babyuka bagasengera hamwe ndetse na mbere yo kuryama bagasenga, basengera urugo rwabo n’abagize umuryango wabo( abana, abakozi n’abandi)
• Urugo rugendera ku ijambo ry’Imana
• Urugo rwubahisha Imana ubutunzi bwarwo( ibi bikosora abakunda guhishahishanya imitungo kuko muba muzi ibyo mungutse n’iubyo muri bwegurire Imana)
• Urugo ni ahantu umugore n’umugabo banezeranya : mu bitekerezo, mu marangamutima, mu mubiri no mu mwuka.

Ibi rero ni byo bikwiye kuranga ingo z’abamenye Imana kugirango zirusheho gukomera no kuramba bitandukanye n’ingo zishingiye ku bindi bintu bitandukanye kuko zo zisenyuka vuba.

Gracieuse Uwadata