Ahabanza » Uburinganire » Muri Bibiliya » Ba Miss batorerwa ubwiza butandukanye n’ubwo Bibiliya isaba

Ba Miss batorerwa ubwiza butandukanye n’ubwo Bibiliya isaba

Yanditswe kuwa 28-01-2015 Saa 15 : 58

Muri iyi minsi hari kuba amarushanwa yo gutora ba nyampinga cyangwa Miss mu gihugu hose, twashatse kumenya niba hari icyo Bibiliya itangaza kuri ayo marushanwa dore ko abakristu bamwe babifata nkaho ari bibi abandi bakabifata nkaho ntacyo bitwaye bagendeye cyane cyane ku nkuru ya Esteri wo muri Bibiliya. Ibi ni byo twabajije Pastori Christine Gatabazi umwigisha wa Bibiliya, n’ibyo yadusubije.

1. Nk’umukristu wavuga iki ku gutora Miss muri rusange ? :
Mu rwego rusange ndirinda guca urubanza ntaramenya inkomoko y’iki gikorwa n’aho byaturutse mu mateka. Nagerageje gushakisa ariko sindabona inkomoko mu byukuri. Icyakora mu rwego rwa gikristu Urwandiko Paulo yandikiye Abaroma rudufasha kubona umurongo ngenderwaho w’imyifatire ya gikristo ; « Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye.

Kandi ntimukishushanye n’abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. » Bibiliya rero ishyiraho umurongo w’uburyo abakristu bagomba kwifata ugereranyije n’imyifatire ikurikije imikorere y’isi. “Ntimukishushanye n’abiki gihe.” (12 :1-2) Icyakora nemera ko ikintu cyose kigomba gusuzumwa uhereye ku byo umuntu agamije mu mutima. (motives)

2. Hari abavuga ko Bibiliya ishyigikira gutora Miss nkuko na Esteri yiyerekanye harebwa ubwiza. Ese ubwo busobanuro nibwo ?

Urugero rwa Esther rufite urwego (context) rudahuye no gutoranya miss, Nubwo inyuma aya marushanwa yenda gusa ariko aratandukanye rwose, kubera impamvu zikurikira :

- Icya mbere ntabwo cyari igitekerezo yagize ubwe. Byari Kubwo kumvira no kugandukira Nyirarume wari ufite intumbero zirenze ubwiza gusa bw’umukobwa we. Ahubwo nyirarume yareberaga mu ndorerwamo y’ikibazo rusange cyari gisangiwe n’abandi b’Israeli basigaye mu gihugu cy’ubunyagano, hamwe n’ikibazo cye bwite nk’umukozi wakoreraga i Bwami ariko adakunzwe bitewe n’ubwoko bwe n’indangagaciro ze zarizishingiye ku kubaha Imana.

Esther ntabwo yigeze akora irushanwa cyangwa ngo aharanire kwerekana ko abikwiriye. Urebeye mu gitabo cya Esther umurongo wa 15 “Nuko igihe cya Estheri cyo kumurikirwa Umwami gisohoye…ntacyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’Umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.” (Esther 2:15) uwugereranije na 13 ntabwo yigeze abikorera inyungu ze bwite ; “Maze umukobwa agaherako asanga umwami, yava mu nzu y’abagore ngo ajye mu nzu y’Umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.” (2:13) Iyi ni nayo mpamvu ntemera ko Esther yagize umugambi wo kuba mu marushanwa ; ahubwo yisanze mu mwanya bamuhitiye mo nkuko abandi bakobwa byari bimeze. Sinemeranya n’Abakristo bifashisha urugero rwa Esther mu marushanwa y’aba Miss.

3. Ese haba hari icyiza cyangwa ikibi mu buryo abantu bafata abakobwa n’abagore bihereye ku gutora Miss
Bibiliya ishimangira ko ubwiza bwo mu mutima ariryo rufatiro ry’ubwiza nyakuri, kuko aribwo shingiro ry’imico n’imyifatire myiza ndetse n’imirimo ngira kamaro, kurusha ubwo ku mubiri kuko bwo bushobora gushukana.

Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa , ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa mumuhe imbuto ziva mu maboko ye, kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.”

(Imigani 31 : 30) Bibiliya na none idutoza kwita cyane k’ukurimbisha umutima w’imbere kurusha kwirimbisha k’umubiri. “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwumuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana…”

(1Petero 3:3-4) Abantu bakurikirana gahunda za beauty contest, bita mbere na mbere k’ ubwiza bwo hanze nk’ishingiro, hanyuma ubwenge, imyifatire bikaza nyuma. Ibi byerekana imikorere y’isi ku nzego zose.

4. Ese washishikariza abakristukazi kwitabira amarushanwa ya Miss ?
Birashoboka ko bamwe bajya mu marushanwa bagamije impamvu nziza, ibyo ni uburenganzira bwa muntu kuko Imana yamuremanye uburenganzira bwo guhitamo ariko kandi ndashidikanya ko bazashobora gukomeza indanga gaciro z’ishingiye ku Ijambo ry’Imana, cyangwa innocence yabo kuko bashobora gukorana n’abantu bafite indanga gaciro n’intego zitandukanye. Rero nk’umukristu ntabwo nashishikariza abakristu kujya mu marushanwa.

Icyakora na none Ijambo ry’Imana muri Tito riravuga ngo “byose bibonereye ababoneye nyamara ntakibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo.... Inkomoko y’impamvu z’ukuri z’umutima uboneye igaragazwa n’imbuto z’igikorwa, iherezo cyangwa ibizakurikira ho.

Wenda birashoboka ko habaho umwihariko, umuntu akinjira mu marushanwa afite intego nziza n’umutima uboneye kandi akaba azi neza gutandukana ikibi n’icyiza, afite indangagaciro n’ibyemezo bikomeye cyane bwo gukomeza kubaha Imana ndizera ko nawe byazagaragarira mu myifatire n’ibikorwa bye byiza.

Rero nta rubanza nacira umukristokazi wajya muri beauty contest ariko ngize amahirwe yo gutanga inama ; namufasha gusuzuma impamvu ze zo mu mutima (motives), no kumufasha kwitegura neza igikorwa agiye gukora kugira ngo kizagire imbuto nziza kandi nawe ntikimugireho ingaruka zitari nziza.

Ikiganiro na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe