Icyo bibiliya ivuga ku gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa

Yanditswe: 23-01-2016

Bibiliya ihana mu buryo budasubirwaho ubusambanyi n’imyitwarire mibi mu gukora imibonano mpuzabitsina, none se gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa bifatwa nk’ubusambanyi ? Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:2, “yego” ni igisubizo cyumvikana : “Ariko kuva hariho ubusambanyi, umugabo wese agomba kugira uwe mugore, n’umugore wese kugira uwe mugabo.” Muri uyu murongo,

Pawulo ahamya ko gushyingiranwa ari “umuti” uvura ubusambanyi. Mu 1 Abakorinto 7:2 havuga mu by’ukuri ko, bitewe n’uko abantu badashobora kwifata kandi abenshi bakaba bakunze gukora ubusambanyi batarashyingirwa, abantu bagombye gushaka abafasha. Maze bagashobora guhaza irari ry’imibiri y’abo biciye mu nzira nziza.

Kuba mu 1 Abakorinto 7:2 bashyira mu buryo bugaragara gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa mu bisobanuro by’ubusambanyi, imirongo yose ya Bibiliya ihana ubusambanyi, nk’icyaha, nayo ifata gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa nk’icyaha. Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, biri mu bisobanuro Bibiliya itanga ku busambanyi. Hari Ibyanditswe Byera byinshi bivuga ko gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, ari icyaha (Ibyakozwe n’Intumwa 15:20 ; 1 Abakorinto 5:1 ; 6:13, 18 ; 10:8 ; 2 Abakorinto 12:21 ; Abagalatiya 5:19 ; Abefeso 5:3 ; Abakolosayi 3:5 ; 1 Abatesalonike 4:3 ; Yuda 7). Bibiliya ishyigikiye kwifata burundu mbere yo gushyingiranwa. Imibonamo mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umufasha we nibwo buryo bwo gukora mibonano mpuzabitsina, bwemewe n’Imana (Abaheburayo 13:4).

Inshuro nynshi cyane, twibanda ku ruhande rwo “kwishimisha” mu mibonano mpuzabitsina, tukirengagiza ko hari urundi ruhande rwo—kubyara. Guhuza ibitsina hagati y’abashyingiranywe birashimisha cyane, kandi niko Imana yabiteganyije. Imana ishaka ko abagabo n’abagore banezezwa n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu rwego rw’abashyingiranywe. Indirimbo za Salomo n’ibindi bice byinshi bya Bibiliya (nko mu Migani 5:19) bigaragaza neza umunezero uba mu gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko umugabo n’umufasha we, bagomba gusobanukirwa ko umugambi w’Imana mu gukora imibonano mpuzabitsina, harimo no kubyara abana. Niyo mamvu, iyo umugabo n’umufasha we batagombye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, kuko ari ibintu bibi kabiri—bashimishwa no gukora imibonano mpuzabitsina batemerewe, kandi bakagerageza n’amahirwe yo gutanga ubuzima, batubahirije gahunda y’umuryango Imana yageneye buri mwana.

Mu gihe gukora ibyo bidashobora kubabuza gutandukanya icyiza n’ikibi, kabone n’iyo ubutumwa buri muri Bibiliya, bwerekeye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa, bwaba bwarubahirijwe, byatuma indwara zandurira mu myanya ndangabitsina zigabanuka, kugabanya gukuramo inda, kugabanya umubare w’abagore badafite abagabo babyarira iwabo no kugabanya inda zititeguwe, ndetse no kugabanya umubare w’abana bakura batazi ababyeyi bombi mu buzima bwabo. Kwifata ni yo politike yonyine y’Imana, ku byerekeye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa. Kwifata kandi ni byo bikiza ubuzima, ni byo birengera impinja, ni byo biha agaciro nyako imibonano mpuzabitsina, ndetse, cyane cyane, ni byo bihesha Imana icyubahiro.

*Source : gotquestion

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe