Abahanuzikazi 9 utari uzi bavugwa muri Bibiliya

Yanditswe: 19-12-2015

Mu gihe cya kera nubwo wasangaga badaha abagore agaciro, Imana yo yabafataga nk’abagaciro kuko yagiye ibakoresha mu bihe bitandukanye. Mu bo Imana yakoresheje hari abo Bibiliya ivuga ko bari abahanuzi. Bakaba bose hamwe ari abagore bagera ku 10.

1. Miriam

Miriam yari mushiki wa Mose na Aron. Mu gihe Farawo yashakaga kwoca abana b’abayuda b’abahungu Mose bakamuhisha mu gatebo mu mazi, uyu mushiki we niwe wari uri hafi amurinze ubwo umukobwa wa Farawo yatoraga Mose ku mazi, Miriam ahita amusaba ko yamushakira umuntu wo kumurera, Mose bamushyira Mama we gutyo.

Miriam Yiswe umuhanuzi kuko yayoboye iteraniro ry’abasirayeheri ubwo bashimaga Imana yari ibambukije inynja itukura ikabakiza abanyamisiri.

2. Deborah
Usibye kuba umuhanuzi Deborah yari n’umucamanza akaba yarabaye umucamanza wa kane wayoboye abasiraheri. Deborah yari yubashywe muri Israel akaba yaravuganaga n’Imana uko agomba guca imanza z’ubwoko bwayo.

3. Huldah
Huldah ni umuhanuzikazi wabayeho mu bihe bya Yeremiya inkuru ye ikaba iboneka mu 2Abami 22:14-20 . Huldah yabaye umuhanuzi ku ngoma y’umwama Yosiya.

4. Umugore wa Yesaya

Yesaya nk’umuhanuzi mukuru yakunze kuvuga ko umugore nawe ari umuhanuzi.

5. Anna
Anna ni umuhanuzi ubineka mu isezerano rishya. Anna yari ashaje ariko akamara igihe cye cyose aramya Imana aniyiriza mu rusengero. Anna ni umuhanuzikazi wabashije kubona Yesu avuka akamenya ko havutse umucunguzi mu gihe abatambyi bakuru bo bari bazi ko Yesu ari nk’izindi mpinja zose.

6. Abakobwa bane ba Filipo
Abakobwa ba Filipo nabo uko ari bane bavugwa ko bari abahanuzikazi kandi bakaba bari bakiri isugi. Abakobwa ba Filipo vavugwa mu Ibyakozwenintumwa 21:9

Hari n’abandi bagore bavuganye n’Imana mu buryo bwa gihanuzi harimo Mariya nyina wa Yesu, Elizabeth, Rachel, Hannah na Abigail

Abo nibo bahanuzikazi urubuga rwa gikiristu rwitwa strongin faith rwabashije gushyira ku rutonde gusa hari ubwo wasanga batarabavuze bose nkuko bari muri Bibiliya, ariko ikigaragaa nuko no mu bihe bya kera abagore nabo bagiye bagora umumaro mu gukora umurimo w’Imana.

Source : Stronginfaith

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe